Kuva ku isuka kugera biro by’umukuru w’igihugu: Evo Morales ni muntu ki?

Evo Morales aherutse kwegura ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bangaga ko yiha manda ya kane, avuga ko adashaka ko mu gihugu hameneka amaraso.

Juan Evo Morales Ayma (Ebo Mo rales) yavutse kuwa 26 Ukwakira mu 1953, mu muryango w’abakene babeshejweho n’ubuhinzi bo mu bwoko bw’Aba-Aymara mu ntara ya Isallawi. Evo Morales ni umugabo udakunda kuvuga cyane, ngo n’ubusanzwe yigirira make.

Amateka ye ava k’urubuga Wikpedia.org avuga ko bwana Morales nta mashuri ahambaye yize, ahubwo yize amashuri aciriritse nyuma aza kujya mu gisirikare.

Ni umwe mu bana barindwi babyawe na Dionisio Morales Choque na María Ayma Mamani, gusa afite abavandimwe 2, abandi ntibavugwaho ndetse nyina umubyara amakuru avuga ko yapfuye abyara.

Morales yavukiye mu muryango ukennye cyane ku buryo no kubona aho bashyingura uyu nyakwigendera byari ikibazo gikomeye.

Mu buzima bwe Morales yakuze ashaka kuzaba umunyamakuru, ariko ntiyabikora ahubwo yabaye umusirikare ndetse iwabo bimukiye muri Argentine, bahinga ibisheke ubuzima burahinduka.

Morales mu myaka ya 1980 yari mu bantu bazwi bahinga Coca ndetse anaba umuyobozi wabo.

Mu 1990 ubwo ubutegetsi bwa Bolivia bwacaga ihingwa rya Coca, Morales yashyinze ishyaka rya byamaganaga.

Mu 1997 yatorewe kuba umudepite maze muri 2002 yiyamamariza gutegeka igihugu cya BOLIVIA

Aya matora ntiyamuhiriye kuko yegukanwe na Gonzalo Sancez de Lozada bari bahanganye.

Edo Morales afite abana 2 Eva Liz Morales Alvarado na Alvaro Morares Parades.

 Morales ni umugaturika ariko ngo utaroroheraga idini gaturika mu gihugu cye, ndetse byanamuheshaga amanota make mu kwiyamamaza kuko abenshi bari abagaturika kandi badacana uwaka.

Ntacyo amateka agaragaza ku buzima bwe bwo gushaka umugore.

Muri 2005 yarongeye arahatana, atsinda amatora aba UmunyaBolivia wa mbere ufite inkomoko mu Buhinde utegetse igihugu, arahira muri 2006.

Azwi nk’umutegetsi waharaniye kurwanya ubukene ku buryo bushoboka.

Evo Morales, wahoze ari umuhinzi w’igihingwa cya Coca, mu 2006 yatorewe kuyobora igihugu ari we wa mbere ukomotse mu bwoko bwa ba nyamucye utorewe uyu mwanya.

Yarashimwe cyane kubera ibikorwa bikomeye byo kurwanya ubukene n’ubusumbane muri iki gihugu.

Nyuma ariko yaranenzwe kubera guhindura itegeko nshinga kugira ngo yiyamamarize manda ya kane. Iyi manda yaje kuyitorerwa mu kwezi kwa 10, ariko abaturage benshi barigaragambya bamagana itorwa rye bemezaga ko ryabayemo uburiganya.

Umugaba w’ingabo z’igihugu Gen Williams Kaliman yasabye Bwana Morales kwegura kugira ngo ibintu ntibirusheho kumera nabi mu gihugu.

Muri iki cyumweru  nibwo Bwana Morales yageze mu buhungiro aho yashimiye Perezida Andres Manuel Lopez Obrador wa Mexique ko “yakijije ubuzima bwe”

Nyuma yo kwegura kwa Perezida Evo Morales kubera igitutu cy’abaturage akegurana n’abari bamwungirije n’uwayoboraga sena, Jeanine Áñez wahoze ari umunyamakuru  wari wungirije Perezida wa Sena yahise avuga ko agiye ku butegetsi by’agateganyo.

Madamu Áñez afite w’imyaka 52, kujya ku butegetsi bwe kwahise gushyigikirwa n’urukiko rurengera itegeko nshinga, ari na  rwo rukiko rukuru muri Bolivia.