Muri buri byose, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma-Perezida Kagame yakira indahiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye indahiro z’Abaminisitiri bashya muri Guverinoma hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi.

Perezida kagame yibukije abayobozi batangiye imirimo yabo ko u Rwanda rutangiye ikindi cyerekezo cy’iterambere, kandi ko bagomba gukorera Abanyarwanda, bagashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere.

Ati “ Mutangiye urundi rwego rw’icyerekezo cy’amajyambere y’igihugu cyacu. Ikindi, imbaraga, imitekerereze n’imikorere muzanye muri iyi mirimo, ubwo bizagomba kuganishwa muri iyo nzira. Icya kabiri ni uko mu byo dukora byose twifuza guhindura igihugu cyacu… ni ugukomeza guhindura mu, by’ukuri inzira iracyari imwe ku buryo ubukungu, imibereho myiza by’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, n’imiyoborere bigenderaho cyangwa ituma bishoboka igakomeza kunozwa.”

“Ikindi ni uko kugira ngo tugere ku rwego twifuza ni uko abayobozi bagomba kunoza imikorere n’imicungire y’ibyo bashinzwe, bagashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere, twese tugashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere. Muri buri byose, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.”

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse no ku mutekano w’igihugu, avuga ko udakorwaho.

Ati “Ndagira ngo ndangirize ku bintu bijyane n’uko ibyo byose twifuza kugeraho, igihugu kigomba gutekana; kigomba kuba gifite umutekano.  Ubundi aho twari tugeze, twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe.”

Abarahiye kuba abaminisitiri barimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo.

Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira; Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli.