Dj Fabiola umwe mu bakobwa b’abahanga mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda ngo ni kenshi yahuye n’imbogamizi zirimo no kwitwa indaya ariko aranga yanga kuva ku izima ataragera ku ntego none byatangiye kumuha ifaranga.
Uwakayumba Manikiza Fabiola uzwi cyane ku izina rya ‘Dj Fabiola’ ufite ubuhanga mu kuvangavanga imiziki, ababazwa cyane n’abamutesha agaciro aho akorera mu tubyiniro dutandukanye bamwitiranya n’indaya.
Dj Fabiola wavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batanu; yakuze akunda umuziki n’umupira w’amaguru.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 yatangiye ibyo kuvangavanga imiziki mu mwaka wa 2012, aho yatangiye abikora byo kwishimisha nyuma azakubyiga ubu ari kubibyaza ifaranga.
Nshya Dj Fabiola avuga ko ku nzira ye muri uyu mwuga, yemeza ko kuwugana uri umwana w’umukobwa bigusaba kuba ufite umutima ukomeye.
Yagize ati, “Nakuze niyumvamo gukunda umuziki bikomeye, mu mwaka wa 2012 ntangira kubyitoza bisanzwe, nyuma ntekereza uburyo nakuza impano iri muri njye ngana ishuri mu mwaka wa 2015.”
Dj Fabiola yize ibijyanye no kuvangavanga imiziki muri Scratch Music Academy, nyuma y’amezi atandatu ahabwa impamyabumenyi nyuma y’uko yari amaze kuba intyoza mu kuvangavanga imiziki.
Nyuma yatekereje uburyo yabyaza umusaruro impano ye, atangira kugana iy’utubyiniro dutandukanye kuryohereza abanyabirori.
Ibi kandi byaje kumuhesha akazi aho ubu ari umu Dj kuri radio Magic FM, imwe muri radio za RBA izwiho guteza imbere imyidagaduro hibandwa cyane ku muziki.
Dj Fabiola ngo ntiyorohewe no kumvisha umubyeyi we ko agiye kujya arara amajoro ashakira amaronko mu kuvangavanga imiziki, yagize ati, “Ntibyari byoroshye kubyumvisha mama gusa narabimusobanuriye, mwereka ko uyu mwuga ari akazi nk’utundi kandi gashobora kubeshaho umuntu mu gihe abyitwayemo neza.”
Kera kabaye umubyeyi we yaramwemereye atangira gukora byeruye, yubaka ikizere mu bantu ndetse n’igikundiro cye kiriyongera binyuze mu kubaha imiziki myiza kandi igezweho aho ayivangavangira haba mu tubyiniro ndetse no mu bitaramo bitandukanye.
Uyu mwana w’umunyempano mu bakobwa bake bavangavanga imiziki, ngo hari byinshi yishimira amaze kugeraho abikesha uyu mwuga kandi afite icyizere cy’ibyo azageraho kubera wo.
Dj Fabiola yagize ati, “Icya mbere nishimira nuko ubu umwuga wanjye untunze, aho umfasha kwikemurira ibibazo bitandukanye ntarinze kurushya mu rugo, ikindi kandi ubu bimfasha kwiyishyurira amashuri ya kaminuza.
Uretse ibyo kandi mfite icyizere cy’ejo hazaza kuko uyu mwuga nywukora kuko nywukunze, ikintu rero uhaye umwanya ukagishyiraho umutima ikindi ukabikorana ikinyabupfura ntakure bitakugeza.”
Gusa ngo nubwo hari ibyo yishimira gukora ubu Dj bimugejejeho, ngo nanone anenga cyane abantu batesha agaciro abakobwa bakora uyu mwuga kugeza ubwo banitwa indaya.
Uyu mukobwa yifuza kuba umu Dj ku rwego mpuzamahanga, akazabigezwaho no gukora atikoresheje ikindi agakora ibinyura imitima y’abakunzi b’ibirori haba mu Rwanda no hanze yarwo.