U Rwanda rwemeye ko arirwo rwasabye isubikwa ry’inama hagati ya Kampala na Kigali yagombaga kuba kuwa mbere w’icyumweru gitaha i Kampala muri Uganda.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byabyutse byandika ko iyi nama ya kabiri hagati ya Uganda n’u Rwanda yari iteganijwe kuwa mbere itakibaye, ahubwo ko yimuriwe indi taliki itatangajwe.
Ofwono Opondo uvugira Guverinoma ya Kampala yaraye asohoye itangazo avuga ko iyi nama yimuwe ku busabe bw’u Rwanda, indi taliki ikazatangazwa nyuma.
Iri tangazo rya Uganda ntiryagaragaje impamvu u Rwanda rwasabye ko isubukurwa.
U Rwanda rwahise rwemera ko arirwo rwasabye ko iyo nama isubikwa. Umunyamabanaga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yemeye ko u Rwanda arirwo rwasabye ko iyi nama yasubikwa, kuko hari bamwe mu bagize ‘delegation’ ya Kigali yagombaga kujya i Kampala kuwa mbere batazaboneka.
Ati “ Nibyo iryo subika twararisabye, kubera ko bamwe mu bagize ‘delegation’ yacu yagombaga kujya i Kampala kuwa mbere, batari kuboneka kubera impamvu z’izindi nshingano bafite, tukaba rero twarasabye guverinoma ya Uganda ko yareba indi tariki twakumvikanaho iyo nama yaberaho.”
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko ibi bisa nk’amananiza, bigatangaza ko abo muri Uganda bafite impungenge ko inama itakibaye. Kuri icyi Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo gutinza izi nama bitabazwa u Rwanda kuko iyari yemerejwe i Kigali yatindijwe ukwezi kose na Uganda.
Ati “ The Monitor sinzi niba ariyo yasimbuye Guverinoma ya Uganda, ariko twebwe impamvu twarazanditse mu rwandiko twabahaye, kandi n’ibyo gutinza izi nama ntiwabibaza Guverinoma y’u Rwanda, kuko iyi nama yagombaga kubera Kampala ku itariki ya 16 z’ukwa 10. Ikaba rero yaratindijwe ukwezi kose na Guverinoma ya Uganda. Sinzi rero impamvu ibyo binyamakuru byavuga ko ari u Rwanda rutinza iyo nama.”
U Rwanda rwavuze ko Uganda ariyo igomba gutangaza itariki, impande zombi zikayumvikanaho.
Iyi nama yongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu, ni kimwe mu bigize umwanzuro w’inama ebyiri zabereye muri Angola hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda n’umuhuza João Lourenço utegeka Angola
Hashyizweho itsinda ririmo Abagande n’Abanyarwanda ryakoze inama ya mbere i Kigali ku italiki ya 16 z’ukwa Cyenda, bemeranya kuzakora indi i Kampala nyuma y’iminsi 30 ku italiki ya 16 z’ukwa Cumi ariko ntiyabaye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa aherutse gutangaza ko impamvu inama itabaye ari uko umuhuza (Angola) n’uhagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batari kuboneka kuri iyo tariki.
Inama ya kabiri yari yimuriwe tariki ya 13 z’uku kwezi nabwo ntiyaba, yimurirwa tariki ya 18 nabwo yasubitswe.