Kigali: Yikubise hasi ahita apfa bibera urujijo abaturage

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 32 yituye hasi ahita apfa ubwo yafatwaga n’isereri ari gusunika igari ryari rigemuye amata mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu kagari ka Kiyovu  hafi na ‘Cercle  Sportif’.

Abasanzwe bamuzi n’ababonye biba bavuga ko ari urupfu rw’amayobera.

Uyu musore wamenyekanye nka Niyongira Anastase yahise ajyanwa ku bitaro ngo umurambo we ukorerwe isuzuma hamenyakane icyamwishe. Ubusanzwe ubuyobozi bw’umugudu yabagamo buvuga ko batari bazi imyirondoro w’aho akomoka.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko Nyakwigendera yari amaze igihe muri ako gace, kandi ko nta kibazo kidasanzwe yari afite.

Umwe yagize ati “ Hano ahamaze igihe, njye mpamaze imyaka 10, naje mpamusanga uriya musore ameze neza nta kibazo.  Urupfu apfuye natwe ruradutunguye, na njye mbyumvishe ndi mu rugo nza niruka.”

Undi ati “ Bampamagaye nka saa moya n’igice (07h30), bambwira ko yikubise hasi agahita yitaba Imana. Mu by’ukuri yikubise hasi ari mu kiraka; hari umuntu yari ari gusunika utwaye igare ugemura amata mu mudugudu wacu. Bari baturutse ku mazi, bageze aho agemura amata, uwo wamusikaga afatwa n’isereri yikubita hasi abanza umutwe w’inyuma urasandara, ahita apfa.”

Hakizimana Charles uyobora uyu mudugugu wa ‘Cercle’ arasaba abaturage kurushaho kugira ibyangombwa, kugira byorohereze inzego kumenya inkomoko y’umuntu.

Ati “Inkomoko ye…kubera nta byangombwa yari afite twari turi no kumugira inama kugira ngo ashake indangamuntu, kubera ko yatubwiraga ko indangamuntu ye yatakaye, ariko buri umwe yakubwiraga ko ari uwo mu Majyaruguru, ubundi akakubwira… ntago mbese yakubwizaga ukuri ngo akubwire ngo ni uwa he, kugeza kuri iyi saha twari tutaramenya neza inkomoko ye.”

Uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga ngo umurambo ukorerwe isuzuma.

Didace Niyibizi