Meddy ft Diamond: Indirimbo nshya iri mu nzira

Ngabo Medard Jobert ‘Meddy’,
Umuhanzi nyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yateguje
abakunzi bee indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania barimo Diamond
ndetse na Dj we wemewe, Rommy Jones [RJ] usanzwe ari umwe mu bayobozi b’Inzu y’umuziki
ya Wasafi.

Amakuru dukesha INYARWANDA aravuga ko mu gihe Meddy amaze muri Tanzania
mu Iserukiramuco rya Wasafi yahanogereje isohoka ry’imishinga y’indirimbo amaze
igihe akoranye na Diamond ndetse na Dj we wemewe bakoranye igihe kinini.

Mu ifoto uyu muhanzi uri mufite abamukurikira benshi kuri Instagram yashyize kuri urwo rubuga, yerekanye ari kumwe na Diamond ndetse na Dj we, ateguza ko indirimbo yakoranye n’aba bombi zisohoka mu minsi ya vuba. Ni ingingo yishimwe n’umuhanzi Safi Madiba wo mu Rwanda.

View this post on Instagram

MEDDY ❗️JORDAN❗️ CHIBU❗️SOON…

A post shared by Meddy (@meddyonly) on

Mu kubishimangira Dj Rommy Jones yashyizeho akamenyetso kagaragaza ko
yemeranya n’ibyo Meddy yatangaje. Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya
Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane
indirimbo.

Rommy  mu mpera za Kanama 2019 yasohoye Album yakubiyeho indirimbo
12 yise “Changes”. Yifashishijeho abahanzi b’amazina azwi muri Afurika barimo
Jose Chameleone wo muri Uganda, Harmonize, Morgan Heritage, Ray Vanny, Diamond
Platnumz, Vanessa Mdee n’abandi.

Yamamaza iyi album yanavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu
Rwanda anavuga ko ari we wamuhurije muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry’
indirimbo. Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Producer Made Beats wo
mu Rwanda.

Ubushuti bwa Rommy Jones na Meddy buhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo
yamwakiraga ku kibuga cy’indege muri Tanzania. Umushinga w’indirimbo Meddy
yakoranye na Diamond Platnumz na wo watunganyirijwe muri Tanzania.

Inzira ya Meddy muri Tanzania yaharuwe n’indirimbo ye yise “Slowly”.
Ibinyamakuru bya Wasafi ya Diamond, bitangaza ko Meddy yatumiwe mu
Iserukiramuco rya Wasafi, byavugaga ko ari umuhanzi wo mu Rwanda ukunzwe mu
njyana ya R&B uzwi cyane mu ndirimbo “Slowly”.

Iri serukiramuco Meddy yarihuriyemo n’abahanzi bakomeye muri Afurika
barimo Wizkid na Tiwa Savage bo muri Nigeria, Rayvanny, Professor Jay n’abandi
benshi. Yaririmbye indirimbo imwe “Slowly” anaririmba muri ‘After Party’ ya
Wasafi Festival.

Imyaka icyenda irashize Meddy akorera muzika muri Leta zunze ubumwe za
Amerika. Mu bihe bitandukanye yataramiye i Kigali n’ahandi ku bw’indirimbo ze
zatumye ashyirwa ku gasongero k’abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Azwi cyane mu ndirimbo nka “Nasara”, “Burinde bucye”, “Akaramata”,
“Ntawamusimbura”. Indirimbo ye “Slowly” yamuhaye ikuzo mu muhanga imaze kurebwa
n’abantu Miliyoni 20 zirenga mu gihe cy’imyaka ibiri imaze kuri konti ya
Youtube.