Afurika ntikwiye gukomeza gutegera amaboko ab’Iburayi-ACP

Ibi byagarutsweho mu nama ya 55 y’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (ACP) aho abagize ihuriro bagaragaje ko Afurika itagomba gukomeza gutega amaboko ku Burayi ahubwo ko ikwiye kwishakira ibyayiteza imbere.

Iyi nteko ibera mu Rwanda izakurikirwa n’inteko Rusange y’Inama ya 38 y’Inteko lshinga Amategeko na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU).

Abagize ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu bavuga ko kugeza ubu ari imishinga 40 iganirwaho n’ibihugu biyigize, ikigamijwe ni uguharanira ukwigira kw’ibihugu n’iterambere ryabyo no gukemura ibibazo bikigaragara.

Hon Jean Marc Kabund ni Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko ya RD.Congo avuga ko mu bihugu bigize umuryango w’ACP harimo ibifite ibibazo bijyanye n’ubukungu ku buryo bikeneye kuzamurwa, hakaba n’ikibazo k’ibura ry’imirimo mu rubyiruko, ibibazo byugarije umugabane waAfurika by’umwihariko.

Hon Jean Marc Kabund akomeza avuga ko kuba ibihugu byo muri Afurika byaba bigitega amaso ku Burayi nta gitangaza kirimo kuko raporo nyinshi zisohoka zigaragaza ko ubukungu bwa Afurika bukiri buke, gusa nk’abanyamuryango ba ACP batekereje ko Afurika idakwiye gukomeza gushakira amaramuko ku bihugu by’Uburayi .

Hon Edda Mukabagwiza  ni Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite   wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nama,  avuga ko uyu muryango wabayeho guhera mu 1975 kuva icyo gihe hari intambwe ibihugu byagiye bitera harimo no guhindura imikorere.

Akomeza avuga ko igishimishije ari uko abenshi bamaze bumva ko iterambere ry’umuturage ari iry’igihugu, aya masezerano azakurikira aya Cotonou hazarebwa uko imikorere inoga.