Cristiano yarahirihe gukuraho agahigo UmunyaIran Ali Daei

Cristiano Ronaldo yarahiriye guca agahigo k’uwatsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi nyuma yo gutsinda igitego cye cya 99 akinira Portugal, mu mukino wo baboneyemo itike yo gukina Euro umwaka utaha, batsinda ikipe y’igihugu ya Luxembourg ibitego 2-0.

UmunyaIran Ali Daei wahagaritse gukina mu 2007, niwe uyoboye urutonde n’ibitego 109, aho arusha Ronaldo umaze gutsinda ibitego 14 muri uyu mwaka, ibitego 10 gusa.

“Uduhigo twose tugomba kuvaho kandi aka gahigo nzagakuraho.” Cristiano Ronaldo ufite ‘Ballon D’Or’ eshanu.

Ali Daei wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Iran aherutse kubwira itangazamakuru ko Cristiano Ronaldo azakuraho agahigo ke nta kabuza.

Ati “ Sinzatungurwa kubera ko uduhigo tubereyeho gukurwaho. Bitinde cyangwa bitebuke bizaba: Nejejwe n’uko umukinnyi w’ikirangirire ariwe uzancaho. Ndamukunda cyane nkakunda n’uburyo akina. Ronaldo ari mu bihe bye byiza, kandi mufata nk’umwe mu bakinnyi batatu b’ihe byose. Namwifuriza amahirwe masa.”

Ali Daei yakiniye amakipe nka Bayern Munich na Hertha Berlin zo mu Budage

Umupira waturutse kuri Bernado Silva wa Man City wasanze Bruno Fernandes ahagaze neza afungura amazamu, nyuma Ronaldo ashimangira intsinzi, birangira Portugal itsinze Luxembourg ibitego 2-0.

Portugal inafite igikombe cy’Uburayi giheruka, yahise ibona itike yo kwitabira irushanwa nk’iri rizaba mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Iyi kipe ya Portugal itozwa na Fernando Santos irangije urugendo rwo gushaka itike yo gukina irushanwa ryo ku mugabane w’u Burayi ari iya kabiri mu itsinda B, irusha Serbia ya 3 yanganyije na Ukraine, amanota atatu.

Ronaldo agomba gutegereza kugeza muri Werurwe umwaka utaha ubwo amakipe y’ibihugu azaba yongeye gukina, ngo arebe niba yaba umukinnyi wa kabiri utsindiye ikipe ye y’igihugu ibitego 100.

Ali Daei

Cristiano Ronaldo yarahiriye guca agahigo k’uwatsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi nyuma yo gutsinda igitego cye cya 99 akinira Portugal mu mukino wo baboneyemo itike yo gukina Euro umwaka utaha, batsinda ikipe y’igihugu ya Luxembourg ibitego 2-0.