Dr.Thomas Kurz yasimbuye Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda wasabiwe gusimbuzwa kubera amakosa

Abadiplomate 12 bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi bashyikirije Perezida wa Repubulika Paul KAGAME impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda  byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019.

Muri abo badiplomate harimo na Dr.Thomas Kurz w’u Budage ugiye gusimbura mugenzi we Dr. Peter Woeste u Rwanda rwasabye u Budage ko yasimbuzwa muri Mata uyu mwaka kubera icyiswe amakosa akomeye.

Hari hashize amezi agera kuri 7 uwari Ambasaderi  w’u Ubudage mu Rwanda Peter Woeste yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda, icyo gihe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb.Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko uyu mudiplomate yasabiwe guhindurwa kubera amakosa akomeye yakoze,ariko ayo makosa ntiyatangajwe.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Budage mu Rwanda z Dr.Thomas Kurz wasimbuye Dr. Peter Woeste yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomereza ku byo abamubanjirije bakoze ariko yiyemeje ko mu gihe cye azita cyane ku bufatanye mu by’ubukungu no kongera ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi.

Ati “Ni ugukomeza ibyakozwe n’abambanjirije mu myaka 25 ishize ariko tugomba gushyiraho, nanjye ubwanjye ngomba gushyiraho umurongo wo kwita cyane ku bufatanye mu by’ubukungu no kongera ubucuruzi n’ishoramari.

 Mu bandi bashyikirije Umukuru w’Igihugu impapuro zo guhagararira ibihugu byabo harimo 3 bo ku mugabane w’Afurika aribo Simon Duku Michael wa Sudani y’Epfo uzaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda, Prof, Charity Manyeruke wa Zimbabwe uzaba afite icyicaro i  Kigali na Gobopang Duke Lefhoko wa Botswana uzaba ufite icyicaro muri Nairobi.

 Aba bose babwiye itangazamakuru ko bimwe mu byo bashyize imbere ari ukongera ishoramari, ubucuruzi n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’umutekano.

Simon Duku Michael wa Sudan y’Epfo  yagize ati “Dufite byinshi byo kubigiraho namwe kandi mufite byinshi byo kutwigiraho, rero turashishikariza abanyarwanda bose, abashoramari bahari  kuza gushora imari muri Sudani y’Epfo.”

Charity Manyeruke wa Zimbabwe ati “Mfite icyizere cyo kongera umubano wacu by’umwihariko ibyerekeranye n’ingeri z’ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibirebana na Politike n’imiyoborere.”

Gobopang Duke Lefhoko wa Botswana we yagize ati “Hari ituze muri Afurika y’Amajyepfo, ariko hari ahakiri ibibazo mu bice nka Sudani n’ahandi. Tugomba gukorera hamwe tugasangira ubunararibonye kugira ngo tugire amahoro vuba byihuse.”

Dragan Zupan Jevac ugiye guhagararira Repubulika ya Seribia mu Rwanda akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, yahishuye ko kuba Igihugu cye hari byinshi gihuriyeho n’u Rwanda bituma azibanda cyane kungorera uburyo bwo gusangira ubunararibonye.

Dragan Zupan Jevac yagize ati “Kuri ubu turi Igihugu kidakora ku Nyanja nk’uko u Rwanda narwo ari igihugu kidakora ku Nyanja twaganiriye na Perezida, rimwe na rimwe tugira abaturanyi beza ubundi tukagira abaturanyi bibazwaho, ni ingenzi rero gukoresha dipolomasi kugira ngo twizere ko inyungu zacu zidahungabana mu bihe byose bishoboka. Iki ni ikintu rero tugomba gusangira, iyi niyo mpamvu tugomba kugirana ibiganiro.”

Mu bandi batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo William John Carlos wa Repubulika ya Irlande uzaba ufite icyicaro i Kampala, Laszlo Eduard Mathe wa Hongiriya(Hungaray) uzaba afite icyicaro i Nairobi, Matthijs Clemens Wolters w’u Buholandi, Loh Seck Tiong wa Maleyisia uzaba ufite icyicaro i Nairobi.

Alex Chua wa Phillipine uzaba afite icyicaro I Nairobi, Abdulla Mohd A.Y.Al Sayed wa Qatar na Francisca Pedros Carretero wa Espanye uzaba afite icyicaro i Dar es Saalm.

Tito DUSABIREMA