Inganda z’ibikorerwa mu Rwanda zigorwa no gupiganira amasoko ya Leta

Abikorera bafite Inganda z’ibikorerwa mu Rwanda bagaragaza ko gupiganira amasoko ya Leta bibagora kuko abayatanga bacyumva ko Ibikorerwa mu gihugu bitujuje ubuziranenge .

Kabagwira Marie Jeanne ni rwiyemezamirimo ukora intebe n’ibitanda mu gakiriro ka Gisozi, uyu yabwiye itangazamakuru rya Flash ko aherutse gutsindira isoko ryo gukora intebe n’ibindi bikoresho byahawe abatujwe mu mudugudu w’ikitegerezo wa Karama mu karere ka Nyarugenge.

Gusa yavuze ko  mu guhatanira amasoko bahura n’imbogamizi y’abagisuzugura ibikorerwa imbere mu gihugu.

Ati “Urabona nk’uku tuba dukora ibikoresho byo mu Rwanda abantu benshi barabipinga, abantu benshi bakumva ko bidakomeye bakumva ko twabikoze nabi tugahura n’imbogamizi z’uko bashobora gukunda ibyo mu mahanga kurusha ibyo mu Rwanda.”

Kugeza ubu Rwanda ruvuga rwamaze kwemeza itegeko rishya rigenga amasoko ya Leta, rigena ko mu gihe cy’itangwa ry’isoko, ibikorerwa imbere mu gihugu bigomba guhabwa amahirwe  angana na 15 ku %. Uko ibi bizakorwa birasobanurwa na Mugwiza Teresphore ashinzwe iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda .

Ati “Ubu ng’ubu itegeko rigenga amasoko ya Leta riha amahirwe angana na 15% ibikorerwa mu Rwanda n’amahirwe y’10% ku bigo  bikorera mu Rwanda ugereranyije n’ibituruka hanze, icyo bisobanuye ni uko niba uhawe amahirwe ya 15% ukazana ikintu cyaturutse hanze, njye nkazana icyakorerwe mu Rwanda ni tujya mu isiko tugapiganwa, wowe watanze icyaturutse hanze nutanga amafaranga 100 njye nkatanga  we 110, nzagustinda kuko ndacyafite ya mahirwe yo kurenzaho ya 15 %.”

Urugaga rw’Abikorera rushima ko iri tegeko ryagiyeho, ariko rugasaba n’urwumvikanisha ko hakenewe ubukungarambaga bwimbitse kuko hari abashinzwe  amasoko ya Leta basa n’abagisuzugura ibikorerwa mu Rwanda.

Ntagengerwa Theoneste umuvugizi wa PSF ati “Ntabwo navuga ngo twakoze ubushakashatsi ngo kuri mirongo ingahe ku ijana birubahirizwa, ariko ikintu cya mbere cyiza twishimiye itegeko rikimara gusohoka, abashinzwe amasoko ya Leta bazanye abantu bashinzwe gutanga amasoko ya Leta muri Expo ya Made in Rwanda umwaka ushize babereka ibintu bihari barabibashishikariza, kandi burya ikintu cya mbere ni uko umuntu abona ibyo bintu akanabishishikarizwa.”

Iri tegeko rishya rihatira ibigo bya Leta guha amahirwe ibikorerwa mu Rwanda mu gihe cy’intangwa ry’amasoko ya Leta abacuruzi ntibari bazi ko ririho, ariko riramutse ryubahirijwe ryabafasha kuzamura iterembera ryabo n’ubukungu bw’igihugu.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko abashinzwe amasoko ya Leta bategetswe kujya batanga raporo bagaragza uko ibikorerwa mu Rwanda byahawe amahirwe mu masoko yatanzwe nk’uko itegeko rishya ry’amasoko ya Leta ribisaba. Icyakora ngo hari abataratangira kubishyira mu bikorwa.

Mugwiza Theresphore ushinzwe iterambere ry’inganda muri MINICOM arakomeza.

Ati “Birubahirizwa ariko hari abatari batangira kubishyira mu bikorwa kuko ni bishyashya, ariko kubufatanye n’ikigo gishinzwe amasoko ya Leta tubasaba kubyubahiriza ndetse bagasabwa gutanga raporo y’uko bagiye babishyira mu bikorwa.”

Gahunda y’igihugu igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, imaze imyaka 4 itangiye. Ni Gahunda igaragazwa ko yatumye u Rwanda rugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga rukongera ibyo rwoherezayo.

Daniel Hakizimana