Kenya: Abanyemari bakuye umutungo mu mabanki aciriritse

Abanyamafaranga cyangwa se abaherwe mu mvugo imenyerewe mu myaka itatu batereye ikizere banki nto cyangwa se ziciriritse bazikuramo amafaranga bagana izamaze kwiyubaka mu gihugu

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko icyatumye abantu bafite amafaranga bayavana mu bigo by’imari bito n’ibiciriritse, ari uko hakunze kuvugwa ikibazo cy’umutekano w’uko amafaranga yabo abitse

Ikinyamakuru Business Daily cyanditse ko abafatwa nk’abanyemari bakomeye ari abari bafite nibura ibihumbi 100 by’amashilingi ya Kenya ku makonti nk’ubwizigame.

Bank Nkuru y’Igihugu ivuga ko mu myaka 3 ishize izi banki ziciriritse zari zifite amakonti y’abanyamafaranga menshi arenga ibihumbi 100 by’amashilingi y’abanyagihugu 34.73%, nyamara umwaka ushize basanze barayamazemo bayajyana ahandi mu mabanki manini hasigaye 21.15%.

Ibi ngo biratanga umukoro kuri Banki Nkuru y’Igihugu uko bagomba gufasha ibigo bito n’ibicirirtse, kurushaho kubaka ubushobozi.