Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, David Dabede Mabuza usanzwe ari n’intumwa idasanzwe muri Sudan y’Epfo, ategerejwe i Entebbe muri uganda mu biganiro by’akarere, mu kurushaho gushyira mu bikorwa amasezerano yumvikanyweho n’impande zombi mu gukemura amakimbirane muri Sudan y’Epfo.
Biteganijwe ko Mabuza azagirana ibiganiro na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni i Entebbe mbere yo kwerekeza i Khartoum muri Sudan guhura na Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kayoboye Sudan.
Izi nama zirakurikira indi yahuje impande eshatu yabereye muri Uganda taliki ya 7 uku kwezi.
Kuwa kane w’icyumweru gishize, Perezida Salva Kiir Mayardit n’umukuru wa abatavuga rumwe n’ubutegetsi Dr Riech Machar Dhurgon mu nama yabereye i Kampala bemeranije gusubika ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho mu gihe cy’iminsi 100.
Iyi nama yayobowe na Museveni yanitabiriwe n’umuyobozi w’akanama ka gisirikare kayoboye Sudan Abdel Fattah al-Burhan n’intumwa idasanzwe ya Kenya muri Sudan y’Epfo Kalonzo Musyoka.