Dore ibidasanzwe bizagaragara muri ‘Made in Rwanda Expo 2019’

Kuva ku wa kane tariki ya 21 Ugishyingo 2019,  mu Rwanda haratangira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda Expo 2019’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rwatangaje ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu gihugu ry’uyu mwaka rizagaragaramo ibishya byinshi birimo Imodoka ikoreshwa n’Amashanyarazi yakorewe mu Rwanda.

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2019 rigaragazwa nk’irisanze hari intambwe  igaragara yatewe mugushyigira ibikorerwa imbere mu gihugu kuko ngo risanze hari telefone n’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi bikorewe imbere mu gihugu.

Ibi nabyo bikazamurikirwa abaturarwanda, ikindi ni uko Filimi nyarwanda nazo zizamurikwa kuri iyi nshuro.

 Ibi bigaragzwa nk’ibidasanzwe bizaba biri muri iri murikagurisha

Faustin KARASIRA ushinzwe ibikorwa mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda yabwiye Abanyamakuru ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizaba ridatandukanye cyane n’imurikagurisha mpuzamahanga akurikije umubare w’abazaryitabira.

Ati “Ubu turateganya kubona abamurika barenze 400, kandi ubu tuvugana bamwe batangiye gufata ibibanza bazamuye n’inyubako ikindi kidasanzwe ni uko iri mpurikagurisha ry’ibikorerwa mu gihugu rizaba ridatandukanye cyane n’imurikagurisha mpuzamahanga.”

U Rwanda rugaragaza ko gukorera ibintu bitandukanye imbere mu gihugu byafashije mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko byagabanyije icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

Sam KAMUGISHA, Umuyobozi muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe iterambere ry’inganda no gushyigikira ba Rwiyemezamirimo avuga ko ubu Leta ishyize ingufu mu gufasha inganda z’ibikorerwa imbere mu gihugu gukora ibintu bifite ubuziranenge kuburyo bijya no ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ingufu zirimo zirashyirwamo mu gufasha inganda kubona ibikoresho by’ibanze ibyo twakwita nka ‘equipments’ ni ukuvuga amamashini tubakuriraho imisoro ikindi nk’abakora imyenda hari uburyo tubafasha kongera ubumenyi yaba mu mahugurwa n’ibindi.”

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda riteganyijwe  gutangira  ku wa Kane w’iki cyumweru uku kwezi kwa 11 rigasozwa tariki ya ya 4 Ukuboza 2019.

Hanateganyijwe ibiganiro bizahuza Leta n’abacuruzi baganiira kucyakorwa mu  kurushaho kuzamura ingano n’ubwiza bw’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Daniel HAKIZIMANA