Impinduka ku mukino wa Rayon Sports na Gicumbi

Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Gicumbi FC yagombaga kwakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Uguashyingo 2019 wimuriwe saa 15h00 ku Cyumweru ndetse unashyirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho kuba ku Mumena nk’uko ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC bubitangaza.

Amakuru ajyanye n’impinduka kuri uyu mukino uzahuza Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma na Rayon Sports iri ku mwanya wa kane yemejwe na perezida w’ikipe ya Gicumbi FC John URAYENEZA nyuma y’imyitozo iyi kipe ibarizwa mu karere ka Gicumbi yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo.

Uyu yagize ati “Byamaze kwemezwa ko umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 24 Ugushyingo kugira ngo tubone uburyo twakira abantu kandi tubakire neza, ku Mumena ni hato ntabwo wabona uburyo abantu ubicaza neza. Twe turifuza kwicaza abantu neza kandi uyu mukino tukawukuraho amanota.”

John URAYENEZA yakomeje agira ati “Icyo twakoze ni uko tweretse Rayon Sports na FERWAFA ko kugira ngo umukino ube mu mutekano ari uko wakinirwa kuri stade yisanzuye ifite ahantu hanini ho kwakirira abantu kuko biranazwi ko Rayon Sports igira abafana benshi. Ni ibyo rero twaberetse tuza no kugirana inama na Rayon Sports na yo irabyemera igisigaye ni ibaruwa ibyemeza kumugaragaro ariko na yo ndumva iri hafi gusohoka.”

Gicumbi FC igiye gukina uyu mukino isabwa kuwutsinda ngo ibone amanota atatu yayifasha kwegera imbere dore ko kuva shampiyona yatangira iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Gicumbi ifite amanota atatu kuri 24, mu gihe kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma aho irushwa inota rimwe n’ikipe ya Heroes FC iri ku mwanya wa 15.

Uko imikino yose y’umunsi wa 9 itaganyijwe:

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019

15h00 Gasogi United vs Musanze FC (Kigali Stadium)

Kuwa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019

15h00 Sunrise vs Heroes FC (Nyagatare Stadium)

15h00 APR FC vs Espoir FC (Kigali Stadium)

 Kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019

15h00 AS Kigali vs Kiyovu Sports (Kigali Stadium)

15h00 Marine FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium)

Ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019

15h00 Gicumbi vs Rayon Sports (Kigali Stadium)

15h00 Bugesera vs Mukura VS (Bugesera Stadium)

15h00 Etincelles vs Police FC (Umuganda Stadium)

UWIRINGIYIMANA Peter