Mu nama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA) yaberaga I berlin mu Budage, perezia wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amaze guhamagarira abashoramari bo muri ibi bihugu 20 bikize ku Isi gushora imari yabo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, umukuru w’igihugu yahamije ko Afurika iri mu bihe byiza byo kwakira ishoramari mvamahanga.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.
Ati “Bigaragaza ubushobozi bw’umugabane wacu, bw’ibihugu byacu mu ruhando rw’ibindi ndetse n’umusaruro w’amavugurura amaze igihe akorwa mu bijyanye no korohereza ubucuruzi. Byaragaragaye ko bishoboka ahubwo turashaka kubona ubundi bufatanye buturutse mu Budage, u Burayi no muri G20,”
“Nashaka gushima vokswagen n’ubufatanye twagiranye nabo, icyo ni icyerekana urugero rw’ibishoboka muri afurika, gutangirira mu rwana nk’igihugu gito nk’uko nabivuze ariko gifite icyerekezo cyiza kandi cyagutse.”
Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye.