Abanyenganda mu Rwanda baratakambira Leta ngo igabanye ikiguzi cy’ibyo bakenera

Bamwe mu banyenganda mu Rwanda barasaba Leta kugabanya ikiguzi ku bikorwaremezo bikenerwa mu ishoramari ry’inganda.

Ibi ngo bikozwe gutyo nibwo abafite inganda bazashobora kwibona ku isoko rusange rya Afurika rihuriweho rizatangira mu kwezi kwa 7 umwaka utaha.

Umunsi Nyafurika w’inganda u Rwanda rwizihije kuri uyu Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2019, usanze bamwe mu banyenganda bo mu Rwanda batakambira Leta ngo igire icyo ikora ku kiguzi cy’ibikorwaremezo inganda zikenera bikiri ku kiguzi cyo hejuru, byiyongera ku misoro nayo bavuga ko itaboroheye.

Ubufasha aba banyenganda bategereje kuri Leta bumvikana nk’aho ariho bateze amakiriro yo kugira icyo bazajyana  ku isoko rusange rya Afurika rihuriweho rizatangira mu kwezi kwa 7 umwaka utaha.

Sam RUTAYISIRE ni umukozi mu ruganda rwenga inzoga naho mugenzi we Constatin akora mu ruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Rutayisire yagize ati “Twishyura 70% by’umusoro ku byakoreshejwe twishyura na 18% by’umusoro ku nyungu ukishyuramo n’indi misoro y’inyungu ku mwaka.”

“Ibyo navugaga by’umuriro  n’ubutaka buhenze ni nk’uruhare Leta ishobora kuvuga ngo reka tugabanyirize aba bantu.” Constatin ukora mu ruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Twabajije Ministeri y’ubucuruzi n’inganda niba ibibazo abanyenganda b’imbere mu gihugu bagaragaza bizatuma u Rwanda rubona icyo rujyana ku isoko rusange rya Afurika rihuriweho Telesifore MUGWIZA ushinzwe iterambere ry’inganda muri iyo minisiteri asubiza atya.

“Ntabwo navuga ko tudafite icyo tuzajyana, turabifite, ntabwo ibyo dufite byose bidashobora guhangana ku isoko, kuko n’uyu munsi dufite ibyo twohereza hanze  ahubwo icyo dukwiye gukora ni ukongeramo imbaraga kugira ngo tunoze ubwiza kandi twongere umusaruro.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda ryo ritanga inama ku banyenganda yo gukoresha za tekinoloji zihendutse kandi zigezweho mu rwego rwo kudahendwa n’ikiguzi cy’ibikorwaremezo.

Andre HABIMANA ahagarariye iryo shami mu Rwanda.

Ati “Kuba wafasha abanyenganda kumenya aho tekinoloji zihendutse noneho bakazigura bakazikoresha.”

Ubushakashatsi bwa Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda bwa 2015 bwagaragaje ko  inganda zo mu Rwanda zikoresha 50% by’ubushobozi zifite  50% kandi kagapfa ubusa,Hari abanyenganda bo bagaragaza ko n’ibyo bakora bitsikamirwa n’ibitumizwa hanze bikagera ku isoko biri ku giciro cyo hasi y’ikibyakozwe n’inganda z’imbere mu gihugu.

Tito DUSABIREMA