Hagiye gutangira irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020 uzasimbura Miss Nimwiza Meghan. Kuri ubu abifuza kuryitabira bujuje ibisabwa bafunguriwe amarembo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 ni bwo hashyizwe hanze itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse rinabamenyesha ibyo umukobwa wifuza kuba Nyampinga w’u Rwanda agomba kuba yujuje.
Muri iri tangazo abakobwa bashaka guhatanira iri kamba bibukijwe ko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira.Uburanga, Ubwenge ndetse n’Umuco ari inkingi za mwamba zituma umukobwa yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda.
Kwiyandikisha byatangiye binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.
Abakobwa biyandikisha basabwa kuba;Ari umunyarwandakazi afite ibyangombwa, Afite Imyaka hagati ya 18-24, byibuza yararangije amashuri yisumbuye, azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda (Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahili), Afite metero 1.70, Afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ’Body mass index’ (18.5-24.9), Atarigeze abyara, Yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba, Yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy’umwaka amarana ikamba, Yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’abategura Miss Rwanda.
Miss Rwanda ni irushanwa rimaze kwamamara cyane mu gihugu aho umukobwa uryegukanye ahita yambikwa ikamba rya Nyampinga w’Igihugu.