Bamwe mu bakoreraga ibihangano by’ubugeni mu kagari ka Kimihurura baravuga ko inzu bakoreragamo zagurishijwe ntibahabwe ingurane, barasaba leta ko yabafasha gukurikirana iki kibazo.
Ubwo abanyamakuru ba Flash Fm na TV bageraga kuri iyi inzu iherereye mu mudugudu wa Jyambere, mu kagari ka kimuhurura, mu murenge wa Kimuhurura ho mu Karere ka Gasabo basanze abaturage bakoreragamo ibikorwa by’ubugeni, hari abari bicaye, abapakira imitako itandukanye, abandi bahagaze.
Bamwe muri aba bavuga ko koperative ikora imitako y’ubugeni bibumbiyemo yagiranye amasezerano na nyiri butaka bakubakaho inzu yo gukoreramo ibikorwa byabo bakajya bamwishyura buri kwezi ubukode, ariko kuri ubu ngo batunguwe no kubona hari abaje kubasenyera aya mazu, batarigeze bishyurwa amafaranga yayo.
Umwe muri aba witwa Gilbert MUSONI aragira ati “Twagize ikibazo cy’ibintu byacu twahubatse, nubwo twakodesheje ubutaka hari ibintu byacu twashyizeho. Ibyo twashyizeho rero ntabwo bari kwemera kubitwishyura kandi aritwe twabishyizeho.”
Undi witwa Noella MAZINA aragira ati “Kuba twarashyizeho iyo nzu twagombaga kuba twarajyanye n’ibikorwa byacu twashyizeho ariko ajya kugurisha yagurishije aho he agurisha n’inzu yacu kuburyo umushoramari waje kugura hano inzugi n’ibirahuri byose yatubujije kugira icyo dukuraho kuko yatubwiye ko byose yabiguze, twibaza impamvu yagiye kugurisha akagurisha n’ibintu bitari ibye.”
Undi witwa Alphonsine RUGANGURA ati “Icyo twifuza ni ingurane y’ibintu twashyize hano y’ibikorwa byacu kuko baza kumubarira (Nyiru butaka) babazemo n’ibikorwa byacu.”
Ubwo Flash yari ikiri aho iyo nzu iherereye imvururu zahise zaduka, abaturage bamagana uwaje kubasenyera amazu ngo atware ibisenge.
Umuturage witwa Jean Mutsinzi waguze iyo nzu yemeza ko afite impapuro ziturutse mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali zimwemerera gusenya agatwara ibisenge n’ibindi bihari.
Yagize ati “Mfite inomero y’ikibanza, naguze ibintu byose by’iki kibanza hano, mvuye kugura ubwishingizi buri kuri iki kibanza. Umujyi wa Kigali wampaye icyangombwa cyo gukuraho ibi bintu, njyewe sinibaza impamvu aba bantu bakoraga imitako bambuza gukuraho inzu yanjye.”
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu mujyi wa Kigali Augustin Rwomushana arasaba abaturage kugaragaza ibikubiye mu masezerano bagiranye na nyiru butaka kugira ngo bazishyurwe.
Aragira ati “Icyo nakwizeza aba baturage, niba bafite inyandiko zigaragaza ko bagiranye amasezerano na nyiru butaka bubakamo inyubako bita izabo, rwose icyo twabizeza ni uko hashingiye kuri ayo masezerano baba bafitanye na nyiri butaka ubwo nyiri butaka agomba kubishyura.”
Abaturage bagera kuri 33 buri umwe n’umuryango we nibo bahakoreraga.
Magingo aya umujyi wa Kigali nturarangiza kwishyura uyu muturage ubutaka n’amazu.
NTAMBARA Garleon