Abahanzi barimo itsinda Charly na Nina, ‘D J Pius’, Producer Madebeat na Amalon’, berekeje muri Nigeria ho bitabiriye gutanga ibihembo bya Afrima Awards 2019 bizatangirwa mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 20-23 Ugushyingo 2019,ninde uzegukana intsinzi?
Bahagurutse ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali,Charly&Nina bagiye muri Nigeria mu gihe baherutse gusohora amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Umuti”.

Charly&Nina banahataniye igihembo mu kiciro ‘Best African duo’ mu bizatangirwa muri Nigeria, bashimira abafana babo ku bwo kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’umuziki no gukomeza gushyigikira umuziki w’Afurika.
Amalon werekeje muri Nigeria nawe aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Byukuri’ yifashishijemo Shaddyboo, mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer MadeBeat, itunganywa amashusho na Meddy Saleh.

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, The Ben ntabwo yabashije kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo bya AFRIMA 2019 muri Nigeria ndetse ntiyanatangaje impamvu.
