Umupolisi ari mu mazi abira nyuma yo gusanga umunyamakuru yapfiriye iwe mu nzu.
Ikinyamakuru ‘The Nation’ cyanditse ko CIP Sabina Kerubo, yagiye guhatwa ibibazo ubwo hamenyekanaga ko umunyamakuru witwa Eric Oloo wakoreraga ikinyamakuru The Star yaguye iwe.
Amakuru aravuga ko aba bombi babanaga mu nzu ndetse ngo banakundanaga.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hari abagabo basanze uyu munyamakuru mu rugo rw’uyu mupolisikazi bararwana baramwica.
Umuryango we uvuga ko bakundanaga ndetse yabaga kuri uyu mugore guhera umwaka ushize.
Uyu mupolisikazi n’umukozi wamukoreraga iwe mu rugo bombi batawe muri yombi ngo bajye guhatwa ibibazo.
Abashinzwe kuvugira igipolisi birinze kugira icyo batangaza kuko ngo iki kibazo gikomeye cyane.