Hari imiryango iamze umwaka yizejwe guhabwa amabati yo gusakara ubwiherero kuri ubu yiherera mu bwiherero budasakaye mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko mu karer ka Musanze.
Ni agace mu myaka yashize hagaragaraga umubare w’abaturage benshi batagira ubwiherero ku buryo bajyaga kwiherera ku gasozi, gusa ngo ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’Akarere ka Musanze batanze amatafari y’inkarakara ku miryango itari ifite ubwiherero.
Iyi miryango yahise iyubaka banemererwa n’Akarere ka Musanze amabati yo kuyisakara.
Kuva bayemererwa kugeza magingo aya umwaka urashize batarayahabwa bahaba biherera mu bwherero budasakaye.
Umwe mu bagize iyo miryango yagie ati “ Niba ubwiherero budasakaye akajyamo imvura iri kugwa, ni ngombwa ko n’ibitonyanga bimanukamo bimutarukira ugasanga ahanduriye n’indwara y’impiswi n’izindi ndwa.”
Abaturage b’iyi miryango barasaba ko hakorwa buvugizi isakaro rikihutushwa.
Umwe yagize ati “ Ikintu cya mbere umuturage ku giti cye azahazwa n’indwaa zituruka ku mwada ‘abaturanyi bitabasize, tukaba twasaba leta kugira ngo yihutishe ibyo bikorwa by’amabati natwe nk’abturanyi babo twabatera inkunga wenda nk’iy’ibiti byo mu gusakara ubwo bwherero.”
Undi ati “Ubuvugizi bukwiye kwihutishwa kugira ngo bagire ubwiherero bwiza natwe abashoboye kubwubaka butadutera indwara.”
Umuyobozi bw’Akarere ka Musanze Jeaninne NUWUMUREMYI avuga ko ibyo wemereye umuturage ugomba kubimuha kandi hanaboneka imbogamizi nabyo ukabimumenyesha.
Yagie ati “Iyo wemereye umuturage ikintu ni byiza ko ugikora cyaba kitanashobotse ukongera ukamwegera ukamusobanurira ikibazo cyabayeho. Icyo twakora nk’ubuyobozi bw’Akarere ni ugusuzuma uko icyo kibazo giteye tukihutira kugicyemura, tubiretse gutyo niba barabuze isakaro ibyakozwe byakwangirika ugasanga n’ubundi ntacyo twakoze.Ubuvugiz ni ngombwa no gucukumbura icyabiteye ariko twerekeza ku murongo wo gutanga igisubizo.”
Amakuru atangwa n’abaturage batuye muri uyu murenge wa Muko avuga ko ingo zisaga 60 ari zo zahawe amatafari y’inkarakara yo kubaka ubwiherero gusa ngo bategereje guhabwa isakaro bari bemerewe amaso ahera mu kirere.
Honoré Umuhoza