Urubanza rwa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, rwajyanywe mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruherereye mu Karere ka Nyanza, rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Uru rubanza mu mizi ruzatangira kuburanishwa kuwa 24 Ukuboza 2019, ubwo Nsabimana azaba yiregura ku byaha 16 akurikiranyweho.
Ibyo byaha ni iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari ukwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Nsabimana yemeye ibyaha byose ashinjwa, asaba abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi.
Nsabimana yari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe umwaka ushize i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, n’icya Kitabi byose byahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse imodoka zigatwikwa.
Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bari mu mutwe wa FDLR,nabo bazaburanishirizwa i Nyanza kuwa 31 Ukuboza 2019.
LaForge Fils Bazeye yari asanzwe ari Umuvugizi wa FDLR mu gihe Lt. Col. Abega yari ashinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Imitwe y’iterabwoba Bazeye na Lt.Col Abega, bakekwaho kubamo ikaba yaragabye ibitero mu Rwanda na RDC, byaguyemo ndetse bikomerekeramo benshi, igira uruhare mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu; ibikorwa byose byatumye FDLR ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba.
Aba bombi kandi mu mpera za Mutarama bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Src: Igihe