Perezida Kagame yatashye inyubako nshya ya Kaminuza ya Carnegie Mellon

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Farnam Jahanian Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya ‘Carnegie Mellon’ bitabiriye umuhango wo gutaha inyubako nshya y’iyo Kaminuza iherereye mu gice cy’Umujyi wa Kigali cyahariwe imirimo yihariye mu by’ubukungu giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Iyi kaminuza ifite abanyeshuri 128, ubusanzwe ikorera i Kigali mu nyubako ya Telecom House kuva mu 2011, igiye kwimukira ahantu hihariye hagenewe kuzafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya.

Uri muri iyi nyubako aba yitegeye Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, anabona inganda nyinshi ziri kubakwa.

Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, ku bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters’ Degree) mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.

Iyi nyubako ya CMU imaze imyaka ine yubakwa, ni umushinga wakozwe na RDB, uterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura Amajambere (BAD) yatanze miliyoni umunani z’amadolari, asigaye atangwa na Leta y’u Rwanda.

Kugira ngo Umunyarwanda yemererwe kwiga muri iyi kaminuza, asabwa kuba yaratsinze ku rwego rwo hejuru muri kaminuza ariko na CMU ikamukoresha ibizamini byayo, birimo n’icy’Icyongereza.

Iyi nyubako nshya, ifite ibyumba bigezweho birimo za camera, abanyeshuri bakabasha kwigishwa n’umwarimu uri muri Amerika bo bari i Kigali cyangwa umwarimu uri mu Rwanda, agakurikirana icyarimwe abari mu mahanga.

Ni inyubako ibirimo byose bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, kugeza no ku mazi ari mu nyubako aba yamaze kuyungururwa, ku buryo ufungura ugahita unywa.

Inafite ahazajya habikwa amakuru y’ikoranabuhanga (Servers), yaba aya kaminuza n’ay’abandi bakwishyura bakayabikirwa.

Ifite n’aga stade gato gafite amabuye 500, ahwanye n’imyanya y’abashobora kwicara neza mu birori, hakaba ari naho hazajya hatangirwa impamyabumenyi.