Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’umutekano General Salim Saleh yishyuye miliyoni 21 z’amashilingi ya Uganda akoreshwa mu gihugu ku banyeshuri 21 baburiye ibikoresho byabo mu myigaragambyo yabereye muri kaminuza ya Makerere.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko uyu musirikare ufite ipeti rikuru mu ngabo za UPDF yatanze aya mamiliyoni amaze kumva ko hari abasirikare ba Uganda bagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi yanamaganye.
Chimpreports yangeyeho ko General Saleh yavuze ko ibyakozwe n’abasirikare byo kwinjira aho aba banyeshuri bararaga bakamenagura ibikoresho byabo ari igikorwa kigayitse.