Kacyiru: Batewe impugenge n’ubwambuzi bubera ku kiyaga cya Nyagahene

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Bukinanyana mu Kagali ka Kamatamu ho murenge wa Kacyiru, baravuga ko batewe impungenge n’ubwambuzi bukobatewe uba ahazwi nko ku kiyaga cya Nyagahene ahazwi nko kuri Golf.

Iki gice kiri hagati y’imirenge ya Remera na Kacyiru, ariko aha hari ku ruhande rwa Kacyiru.

Abantu ni urujya n’uruza barajya mu mirimo isanzwe, aba barabwira itangazamakuru rya Flash uko haba hifashe mu masaha ya n’ijoro, ngo nta we uhaca kuko bamburwa bakagira ubwoba ko hari abasobora kuhicirwa n’amabandi.

John BYUKUSENGE  yagize ati “Hano mu gishanga  uhaciye kuva saa moya z’ijoro ategwa n’abajura bakamwambura, ugize amahirwe baramwambura akagenda, baba barubiye hari igihe bunacya  tugasanga imirambo aha ngaha.Icyo twasaba ni uko Leta yashyiraho amatara hakaba ari ahantu abantu bazajya banyura ku buryo umuntu yajya ahanyura ntacyo yikanga.’’

Alphonsine UWIHOREYE ukunze guca muri aka gace ati “Nshobora kuhaca n’ijoro bakahanyamburira nta n’udufaranga mba mfite, n’abantu batazi aho utaha wanibagiwe n’indangamuntu bakayoberwa aho waguye kubera ubwicanyi buhakorerwa.Twasaba dusabira n’abatuye aha ngaha ko mwadufasha mukaduha amatara muri izi nzira.’’

Mpawenimana Jean Bosco na we ati “Buri munsi bahamburira abantu, kuhanyura bisaba kuba uri kumwe na mugenzi wawe ariko uri wenyine baraguhohotera pe. Icyo nasaba ni uko bazana inkeragutabara,abaturage  bajya ahanyura ntakibazo afite.’’

Nubwo abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke muri aka gace.

Ubuyobozi bw’inzego zibanze buvuga ko ntawakahagize ikibazo, ngo kuko  nta muntu ukihamburirwa byabaye amateka.

Umuyobozi w’umurenge wa Kacyiru Urujeni Gertrude avuga hashyizwe irondo rihagije ndetse ko mu minsi ya vuba hari kwigwa n’uburyo hashyirwaho amatara.

Twavuganye k’umurongo wa telephone.

Urujeni yagize ati “Nta muntu ucyamburirwa  hariya, twahashyize irondo pe, icyo cyo nanagihagararaho, wenda mbere byo simbizi ariko ikibazo cyo kwamburwa nta gihari ikibazo cy’amatara yo tuzayashyiraho turi kubikorera inyigo.’’

Nubwo ubuyobozi buvuga ko aha hantu hashobora gushyirwa amatara iki kibazo kigakemuka burundu, aba baturage bavuga ko izi mvugo zikwiye kuba ingiro dore ko bagaragaza ko hashize imyaka irenga itanu bemerewe amatara n’umutekano muri aka gace nyuma y’imfu nyinshi zagiye zihumvikana ngo nubwo bitarakorwa.

Amiella AGAHOZO