Leta yijeje kuzamura Made in Rwanda igahangana ku isoko mpuzamahanga

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gufasha abafite inganda z’ibikorerwa mu Rwanda kubona inguzanyo z’ibigo by’imari kuburyo bworoshye kugira ngo bibafashe kwagura ubucuruzi bwabo hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwaga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Jean Baptiste NDUWAYEZU, umwe mu baturage baje  kwihera ijisho ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda biri kumurikwa mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda riri kubera i Gikondo ahasanzwe habera Expo mpuzamahanga yabwiye itangazamakuru rya Flash ko hari intambwe iri guterwa mu kunoza ibikorerwa mu Rwanda ashingiye kubyo yabonye.

Ati “Urabona nk’ibi bikoreshwa mu kugabanya ibicanwa bikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga nicyo kintu nashimye, ikindi imyenda nayo iragura macye nibwo bwa mbere mbonye amashati meza ari ku giciro kiza.”

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ni uko 82% by’abanyarwanda batizera ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Bamwe mu bafite inganda z’ibikorerwa mu Rwanda bafite ibyo baje kumurika mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda basabye abaturarwanda kuza kwirebera ibikorerwa imbere mu gihugu bizabafasha guhindura imyumvire babifiteho.

Umwe ati“ Iyo umuntu aje agafata nk’ishati tukamusobanurira arasobanukirwa, nk’ubu ng’ubu iyi shati ntawe ujya yemera ko aritwe tuyikora, iyo umubwiye arakubwira ati n’ubundi ni za mangaze zisanzwe. uhita umurangira aho mukorera kuburyo aza akareba uko mubikora bigatuma abyemera.”

Undi ati “Twigiranaho tukabimurika kuko ari ibintu byinshi byiza bikorerwa mu Rwanda, abantu twabasaba kuza bakirebera.”

Ubwo yafunguraga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya HAKUZIYAREMYE yijeje abafite inganda z’ibikorerwa mu Rwana ko Leta izabafasha kubona inguzanyo izabafasha kwagura ibikorwa byabo bakabasha guhangana no ku masoko mpuzamhanga.

 Ibi ngo bizakorwa binyuze mu kigega cyashyizweho kigamije guteza imbere abahorereza ibicuruzwa mu mahanga.

Ati “Mu buryo twagiye tuganira nabo ni uko babona inguzanyo mu buryo bworoheje twababwiye ko tuzafasha dukoresheje cya kigega cya ‘Export Growth facility’ kugira ngo nabo bakimenye ko kiriho kuburyo twahinduye n’ibyo kigenderaho kuburyo ubu ng’ubu nabagitangira bagitangiriraho.”

Ni kunshuro ya Gatanu u Rwanda rutegura imurikagurisha ry’ibikorerwa imbere mu gihugu abasaga 400 nibo baryitabiriye.

Daniel HAKIZIMANA