Abashinjacyaha batatu barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rwisumbuye n’umwe wa gisirikare.

Mu mpanuro yabahaye, Umukuru wa guverinoma yabasabye gukoresha neza ikizere bagiriwe n’umukuru w’igihugu bagahangana n’ibyaha byiganjemo iby’ibyaduka nk’iby’ikoranabuhanga, gucunga no gukoresha nabi umutungo wa leta n’ibindi.

Ati “Muri iyi minsi inzego z’ubushinjacyaha zirabizi, hari ibyaha byinshi bishyashya. Hari ibyaha dusanzwe tumenyereye bigenda byongera umurego, ariko hari n’ibyaha bishyashya bivuka, hari ibikoresha ikoranabuhanga, hari ibyo gukoresha umutungo w’igihugu nabi, ndetse n’ibyo twakita ko byari bisanzwe ariko bigenda byongera umurego.”

Habimana Donath n’Uwase Alice abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye, na Leftenant Mukamana Christine umushinjacyaha wa gisirikare nibo barahiye.

Aba uko ari batatu baherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repeburika.

Ni inshingano Uwase Alice warahiriye kuba umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye avuga ko we na bagenzi be bagiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyo byaha, no kwigisha abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Ati “…no kumenya kugendana n’ikoranabuhanga cyane cyane ko, cyera murabizi habagaho ibyaha bisaba ‘contacte physique’ n’umuntu, ariko ubu harimo ubundi buhanga bw’ikoranabuhanga, abakora ibyaha ku buryo udashobora kumumenya, ariko turabyiteguye kandi ubushinjacyaha busanzwe buduhugura muri byo.”

Ubushinjacyaha bukuru bushimangira ko ibi byaha bishya byiganjemo iby’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera, kubera ko uko iterambere ryiyongera ari nako nabyo byiyongera, ariko ngo abakurikiranwa cyane ni abanyamahanga.

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko yizeye ubushobozi bw’aba bashinjacyaha bashya barahiye mu guhangana na bene ibi byaha, dore ko urwego rw’ubushinjacyaha barimo rwiyubatse.

Ati “Aba bashinjacyaha barahiye, ni bamwe mu bafite inararibonye mu guhangana n’ibyo byaha. Ubushinjacyaha bwariyubatse cyane ku buryo bufite amashami atandukanye akorana n’izindi nzego, zaba iz’umutekano, zaba iza ‘Law enforcement’, kugira ngo duhangane tunakumire.Ntabwo rero dusinziriye turi maso.”

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu 2018 hibwe miliyoni 289.5 Frw mu bitero 22 by’ikoranabuhanga byagabwe, ikagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo.

Abdullah IGIRANEZA