Ndashaka kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Bugesera FC -Masudi Djuma

Umurundi, Masudi djuma utoza ikipe ya Bugesera yagaragaje ko arimo kurema icyizere mu bakinnyi ba Bugesera FC kugira ngo ayishyire mu bihe byo gutsinda ariko akanemeza ko mu bibazo yifuza gukemura mu bihe bya vuba harimo  icya ba myugariro.

Ibi Masudi Djuma yabibwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2019 nyuma y’umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda Bugesera FC atoza yatsinzemo Mukura Victory Sports 1-0.

Uyu mukino ukirangira Masudi Djuma bakunda kwita Komando yagaragaje ko afite akazi kagoranye ko gushyira iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Bugesera kujya mu bihe by’intsinzi ariko akemeza avuga ko ikibazo kigoranye azahangana nacyo ari icyo kuzana ba myugariro bakomeye kuko abo ikipe isanganywe abona batari ku rwego rwiza.

Masudi Djuma yagize ati “Ntabwo nakomeza aka kazi neza kandi mbona ikipe idafite ba myugariro bo ku rwego rwo hejuru, ubu abahari ni abakinnyi umuntu abwira agasakuza ukabona n’ibyo uvuga ntibabyumva. Ntabwo nakomeza gutya mu mikino yo kwishyura nzashaka ba myugariro nka bane cyangwa batatu.”

Bugesera FC yahise ifata umwanya wa 10 n’amanota 11, ikaba ifite urugendo rutoroshye ku munsi wa 10 wa shampiyona aho izasura Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019.

Uko imikino yose y’umunsi wa 9 yagenze:

  • Gasogi United 1-1 Musanze FC
  • APR FC 3-1 Espoir FC
  • Sunrise FC 4-1 Heroes
  • AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports
  • Marines 0-1 AS Muhanga
  • Gicumbi 0-1 Rayon Sports
  • Bugesera 1-0 Mukura VS
  • Etincelles 0-1 Police FC

UWIRINGIYIMANA Peter