Twageze kuri bicye – Perezida Kagame avuga ku buringanire

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME asanga n’ubwo hari ibyagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abagore hakiri byinshi byo gukorwa kugirango uburinganire hagati y’umugore n’umubagabo bugerweho ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ibi agaragaza ko ubushakashatsi bunyuranye bwo ku rwego rw’Isi bugaragaza ko nta gihugu na kimwe kirubahiriza uburinganire uko bikwiye ku Isi.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa mbere mu biganiro bitangiza inama mpuzamahanga yiga ku buringanire ibereye ku nshuro ya mbere muri Afurika.

N’ubwo hari ibihugu bishyira imbaraga mu  guteza imbere ihame ry’uburinganire umugore akagira ijambo ringana n’iry’umugabo mu nzego zifata ibyemezo, Margaret Kenyatta Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Kenya asanga inzitizi zikibangamiye abagore  ari zimwe ku Isi hose.

Madamu Kenyatta ararondora zimwe muri izo nzitizi.

Ati“Muri izo ngaruka harimo, kutagera ku nguzanyo, kutagira ijambo bitewe no kuba abagore badahagariwe uko bikwiye mu nzego zifata ibyemezo, Kudacunga cyangwa gutunga ubutaka bubyara umusaruro no kudacunga ibirebana n’imari kugira ngo bafate icyemezo cy’uko umutungo ukoreshwa, yaba ku burezi no ku buzima n’ibindi.”

Mugenzi we Madamu Jeannette KAGAME we asanga ijwi ry’umugore risaba umwanya ubusanzwe  yemerewe n’amategeko.

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette KAGAME ariko ashimangira ko ibyo byashoboka ariko habayeho gukorera hamwe.

Yagize ati “Twese hamwe twagaragaza ubushake ryo kudacecekesha ijwi ry’uyu mugore  udusaba umwanya yemererwa n’amategeko.”

Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde akaba n’umugore rukumbi w’umuperezida uri ku butegetsi kuri ubu, yasangije abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku buringanire ubunararibonye bw’impinduka zigaragarira buri wese ku guha agaciro umugore muri Ethiopia mu mwaka umwe n’igice bishize.

Uretse we wicaye ku ntebe y’ubuyobzi bw’igihugu, abagize Guverinoma 50 ku ijana ni abagore kandi minisiteri ikomeye nk’iy’ingabo ikaba yarigeze kuyoborwa n’umugore mu minsi mike ishize, gusa ibi Perezida Sahle-Work Zewde abifata nk’ibidahagije.

Perezida Zewde ati “Akazi nibwo gatangiye,ntabwo kararangira hari iyi myumvire n’ibitekerezo bivugwa,ngo ubwo twabonye iyo myanya yose ikindi mushaka ni iki,ibyabaye muri Ethiopia ni ibitangaza by’icyo ubushake bwa Politike bushora kutugezaho.”

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME nawe uyoboye igihugu gifite umubare w’Abadepite b’abagore mu nteko ishingamategeko uruta uw’abagabo na Guverinoma irimo abagore bangana n’abagabo ntiyirengagiza ibyakozwe kugira ngo ubuzima bw’abagore bube bwiza, ariko nawe asanga ibyakozwe ari bike.

Mu gushimangira ibi umukuru w’Igihugu yifashishije ubushakashatsi bw’ibigo bikomeye ku Isi bugaragaza ko nta gihugu na kimwe ku mubumbe kirubahiriza uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ku Isi.

Umukuru w’igihugu ahera aha agaragaza ko hakiri byinshi byo gukora.

Perezida Kagame yagize ati“Twageze kuri bike, hari intera nziza yagezweho yaba kubirebana n’abagore n’ubuzima bwabo, mu burezi, mu ishoramari, kwihangira imirimo, ariko haracyari akazi kenshi ko gukora. Nk’uko tubizi ntabwo turi aho dushaka kuba turi, kandi mu by’ukuri iyo urebye inyigo zakozwe urugero nk’iyakozwe n’ihuriro ry’Isi ry’ubukungu, uburinganire hagati y’umugore n’umugabo nta gihugu na kimwe cyari cyabugeraho mu Iisi yacu, rero turacyafite byinshi byo gukora.”

N’ubwo abagore bafite 40% by’ibigo bito n’ibiciriritse muri Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko  hakiri  icyuho cya miliyari 42 z’amadorali  hagati yabo n’abagabo b’abashoramari.

Ni mugihe inyigo y’Ikigo cy’Abanyamerika cya McKinsey & Company kigaragaza ko abagore bahawe amahirwe yose, byakongera Miliyari zibarirwa mu bihumbi 28 z’amadorali ku bukungu bw’Isi mu 2025.

Tito DUSABIREMA