Sudani y’Epfo: USA yahamagaje Ambasaderi wayo

Abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bahamagaye Ambasaderi wabo muri  Sudani y’Epfo kugira ngo abazwe kubirebana n’umubano ushobora kutaba mwiza kuko Juba yinangiye gushyiraho Leta ihuriweho nk’uko yagiriwe inama na Washington.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwana Mike Pompeo yanditse kuri Twitter ko bahamagaje ambasaderi Thomas Hushek, ngo asobanurire Igihugu cye uko ibintu byifashe.

Ikinyamakuru The Washington Post cyanditse ko iyi ntumwa ya Amerika itegerejwe gutanga ukuri kw’ibintu bibera hagati ya Salva Kiir utegeka igihugu na Riek Machar bahanganye bumvikanye kwimura amatariki bagombaga gushyiriraho Guverinoma.

Nyamara ikinyamakuru The East African cyanditse ko abategetsi ba Sudan y’Epfo barimo minisitri w’ububanyi n’amahanga, yakibwiye ko batangiye kwinginga Amerika, kimwe mu bihugu bikomeye bigifasha ko cyakwihangana ntikiyiveho kuko iyi Guverinoma izajyaho mu minsi itarambiranye.