Yvanny Mpano, ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza impano yihariye mu kuririmba no kwandika indirimbo zirimo ubuhanga haba mu buryo ziririmbwemo ndetse n’ubutumwa zitanga akemeza ko bimuhesha igikundiro bikaba bimutunze.
Ni umwe mu bagaragaje impano n’ubuhanga byamuhesheje amahirwe yo gutoranywa mu ba mbere bahawe amahirwe yo kwiga umuziki w’umwuga mu ishuri ry’umuziki n’ubugeni rya Nyundo.
Uyu musore agaragaza ko na mbere yo kujya kwiga ku Nyundo yari asanzwe akora umuziki, ariko akaba yaragiye kwiga mu ishuri kuko yifuzaga kuwugiraho ubumenyi burenzeho, kugira ngo awukore mu buryo bw’umwuga umubyarire umusaruro ku giti ke ndetse n’igihugu muri rusange.Yagize ati “Impano yange mu muziki yagaragaye kera ndetse ni naho havuye iri zina nkoresha mu muziki rya Mpano. Ubwo nagiraga amahirwe yo gutoranywa mu banyempano bahabwa amahirwe yo kujya kwiga umuziki w’umwuga ku Nyundo naravuze nti reka ngereyo numve ibyo bigisha niba hari icyo byamfasha. Twagize amahirwe yo kwigishwa n’abarimu b’abahanga, ku buryo nahungukiye ubumenyi bwinshi, ndetse mva ku ntebe y’ishuri mfite ikerekezo gishya ngomba kuganishamo umuziki wange, ku buryo unteza imbere ndetse n’abandi bakungukira kuri ubwo bumenyi nahashye, kuko muri gahunda zange nifuza no gutanga umusanzu wange mu kuzamura izindi mpano z’umuziki nyarwanda zizaba zitarabona amahirwe yo kugaragara.”
Nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, uyu muhanzi avuga ko yabaye nk’uwubuye paji nshya y’umuziki we, akora indirimbo zishimangira umwimerere w’impano ye.
Muri izo ndirimbo harimo izikunzwe cyane muri iyi minsi nka Ndabigukundira imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 285 mu gihe cy’amezi ane imaze ishyizwe ku rubuga rwa Youtube rw’uyu muhanzi, ndetse n’izindi nka Sinarenzaho, Mama Lolo, Amateka n’izindi.