Iby’amavuta yemerewe abafite ubumuga bw’uruhu bigeze he?

Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda barasaba ko icyifuzo bagejeje ku buyobozi bukuru bw’Igihugu cyo koroherezwa kubona amavuta abafasha kurinda uruhu cyashyirwa mu bikorwa byihuse.

Amavuta arinda uruhu rw’abafite ubumuga kugira ngo rutangizwa n’izuba ari ku biciro bito n’ari hagati y’ibihumbi umunani na cumi n bitatu by’amafaranga y’u Rwanda kandi ufite ubwo bumuga ashobora gukenera amacupa nibura abiri mu kwezi by’umwihariko agakenerwa kenshi mu gihe cy’izuba.

Ni igiciro abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko kiri hejuru bagereranije n’amikoro yabo.

Muri Kanama umwaka ushize abafite ubumuga bw’uruhu bari basabye umukuru w’Igihugu ko bakoroherezwa kubona ayo mavuta ku bwisungane mu kwivuza.

Uyu munsi ntibaratangira kuyabona ku giciro gito barasaba ko ibyo basabye byakwihutishwa.

Jean Damascene HAFASHIMANA umwe mu bafite ubumuga yagize ati “Hari abafite ubumuga bw’uruhu ariko badafite ubushobozi bwo kugura amavuta, ibyo twasabye ntabwo birashyirwa mu bikorwa. Twasabaga ko abashinzwe kubishyira mu bikorwa babyihutisha.”

Mugenzi we Patrick MAZIMPAKA nawe yagize ati “Keretse wenda abagize amahirwe bakarerwa b’ababyeyi bafite umutima w’ubumuntu bakabasha kwiga bakagira ubwo bushobozi bwo kwigurira amavuta naho ubundi hari benshi batagira ubushobozi bwo kwigurira amavuta benshi  cyane.”

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga kuri iyi nshuro yumvikana nk’itanga icyizere cya vuba ku bafite ubumuga bw’uruhu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo nama Emanuel NDAYISABA  agaragaza ko kuri ubu ayo mavuta atumizwa hanze nk’indi miti yo kwa muganga kandi ngo yanashyizwe mu miti itangirwa ku bwisungane mu kwivuza.

Ikigezweho ubu ngo ni uko ari gukwirakwizwa mu mavuriro.

Ati “Twayashyize muri sisiteme y’ubuvuzi, twumvikanye na Minisante, twumvikana na RSSB ku buryo ubu amavuta asigaye atumizwa nk’uko imiti itumizwa hanze akajyanwa mu bigo nderabuzima.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari yahawe inshingano n’Umukuru w’Igihugu zo gukurikirana ubusabe bw’abafite ubumuga nayo itanga icyizere ko habura ibintu bike kugira ngo ufite ubumuga bw’uruhu abone amavuta arinda uruhu ku giciro cy’ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Ignatienne NYIRARUKUNDO yagize ati “Tuzi ko hari ibiri gukorwa cyane ibi by’amavuta ni akantu gato kasaga nk’akibagiranye n’aho ubundi ni ibintu byumvikana.”

Umwaka ushize Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yagaragaje ko abafite ubumuga bw’uruhu bari mu Rwanda babarirwa mu 1000, akato bavuga ko bakomeje guhabwa ariko ntandaro y’amikoro make bagira, bigatuma babura ubushobozi  bwo kugura ibikoresho birinda uruhu rw’abo.

Tito DUSABIREMA