Kenya: Uhuru Kenyatta yasabye abaturage guca akenge

Perezida Uhuru Kenyatta yamurikiye abategetsi bagenzi be mu gihugu icyegeranyo kiswe ‘Building Briges Initiative’ kigamije kwerekana ahazaza h’Igihugu cye mu myaka iri imbere.

Iki cyegeranyo ntikivugwaho rumwe kuko abashaka ubutegetsi barimo icyegera cye William Ruto bavuga ko ari umugambi wa Kenyatta wo guha ubutegetsi Raila Odinga muri 2022.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko uyu mutegetsi yasabye abari bitabiriye uyu muhango, ko bakwiye kwicara bagatekerereza igihugu uko kizabaho nyuma y’ubutegetsi bwe mu mwaka wa 2022.

Kenyatta ati “Maze abanya Kenya,tugomba gukura” , aho yakoresheje ijambo ry’icyongereza, ‘We have tobe Mature’.

Uyu mutegetsi yasabye abanya Kenya kuzatanga ibitekerezo bisanzuye mucyiswe inama y’umushyikirano izaba mu kwezi kwa mbere.

‘Building Bridges Initiative’ ni igitekerezo cyakurikiye ihana ikiganza rya Kenyatta na Odinga nk’ikimenyetso cyo gushakira amahoro abanya gihugu.