U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 33 bari bafungiye muri Uganda

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney GATABAZI yatangaje ko u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 33 bari bafungiye muri Uganda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bwana Jean Marie Vianney GATABAZI yavuze ko abo baje batangaje ko bambuwe utwabo twose bagapakirwa ikamyo bakajugunywa ku mupaka.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko abo bari bamaze iminsi bafungiye muri Gereza ya Kisoro muri Uganda Basizeyo abandi benshi.

Ati “ Kuri uyu mugoroba ku mupaka wa Cyanika twakiriye abanyarwanda  33 bari bafungiye muri Gereza za Kisoro muri Uganda bakaba babapakiye ikamyo babashyira ku mupaka bamaze kubambura ibyabo byose abandi babatandukanya n’abo bashakanye. Baratangaza ko basizeyo abandi benshi.”

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko zataye muri yombi abanyarwanda bari hagati ya 150 na 200 zibafatiye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu ahitwa Kisoro.

Impamvu z’iri tabwa muri yombi ntiramenyekana gusa ribaye mu gihe hashize imyaka igera kuri itatu abanyarwanda bafatwa bagafungwa bashinjwa kuba intasi cyangwa se kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi bari Kisoro bahurijwe ahantu hamwe, hanyuma bagashyirwa mu modoka itwara imyanda ari nayo yabajyanye kuri sitasiyo ya polisi ya Kisoro.

Mu bafashwe ngo haje kugaragaramo abaturage ba Congo na Tanzania ariko bo nyuma bararekuwe, inzego z’umutekano zisigarana abanyarwanda gusa.

Mu basigaye mu maboko y’inzego z’umutekano, icumi barimo abagore n’abana bo bararekuwe bajugunywa ku mipaka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, aherutse kubwira itangazamakuru ko nta rwego na rumwe rwigeze rubamenyesha iby’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda ahubwo ngo babibonye mu itangazamakuru.

Ati “Bakabaye batumenyesha binyuze mu nzira zemewe ariko ntacyo batubwiye. Turabisoma mu makuru. Turi kubikurikirana no kugerageza gukusanya ibimenyetso.”

Hari hashize igihe hatumvikana abanyarwanda batawe muri yombi muri Uganda mu kivunge nk’uku kuko byagerukaga muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwafataga 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu Murwa mukuru Kampala.

Bafatiwe mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 900 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

 Flash