Umuyobozi mukuru wungirije w’urukiko rw’ikirenga Alphonse Owiny Dollo yamaganye amakuru yavuzwe ko abacamanza mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga bashyizweho igitutu ngo bemeze ikurwaho rya manda za Perezida.
Ikinyamakuru Chimpreports cyandika ko uyu mucamanza avuga ko ibyo bavuga ko mu gihe cy’urubanza telefone zacicikanaga atari ukuri.
Abavuga ko nta kundi Alphonse yari guca urubanza babihera ku bucuti bwihariye asanganwe na Perezida Yoweli Museveni kuko no muri za 1990 ngo yajyaga amuha imyanya idasobanutse kugira ngo amube hafi.