Urubyiruko ruratungwa agatoki kwijandika mu bikorwa bya ruswa

Urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ko muri iki gihe mu rubyiruko hagaragara ibikorwa bya ruswa aho bamwe bayitanga ku mashuri kugira ngo babone amanota abandi bakayitanga mu gihe bashaka akazi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 27 Ugushingo 2019, mu biganiro byahuje urubyiruko n’inzego za Leta rwasabwe kwanga ruswa aho iva ikagera kuko idindiza iterambere ry’abaturage.

Umuvunyi Mukuru Anastase MUREKEZI yavuze ko mu mashuri no mu kazi ari hamwe muhakigaragara urubyiruko rushyira imbere ruswa kugira ngo babone ibyo batemerewe n’amategeko.

 Ati “Ruswa igaragara mu byerekeye urubyiruko rwiga cyane cyane mu mashuri yisumbuye na Kaminuza aho urubyiruko rutanga ruswa kugira ngo babone amanota yo kwimuka kandi batari babikwiye cyangwa se babone dipolome batari bakwiye kubona, urubyiruko rukanakagaragara mu gutanga ruswa mu gihe rushaka akazi. Ugasanga uwakoze ikizamini cyanditse na ‘interview’ uje mu banyuma ashaka gutanga ruswa.”

Mubiganiro n’inzego za Leta, bamwe mu rubyiruko bagaragaje  ko bazi ububi bwa ruswa kandi ko mu bushobozi bwabo hari icyo biteguye gufasha Leta mu rugamba rwo guhangana nayo.

Umwe ati “ Uruhare rwanjye nkanjye ni ugukora ubukangurambaga nshishikariza bagenzi banjye mbabwira ko ruswa ari ikintu kibi cyane.”

Undi ati “ Ruswa y’igitsina rwose ni ikintu cyeze, ushobora kujya gushaka akazi ahantu nk’umukire ugiye kwaka akazi bikaba ngombwa ko muryamana kugira ngo ubone ako kazi ariko tugomba kubirwanya tukanabikumira.”

Undi ati “ Ni ukurwanya ruswa twivuye inyuma tukaba aba mbere mu kutayitanga kuko ifite inzira nyinshi inyuramo .”

Raporo zitandukanye zigaragara ko u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere Ku Isi bigaragamo rusa nke.

Gusa kugira ngo ibi bizarambe ni ngombwa ko urubyiruko rutozwa indangagaciro y’ubupfura izatuma banga ruswa n’igisa nayo.

Edouard BAMPORIKI ni Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko n’umuco.

Ati “ Kubera ko dufite abantu bakuru babonye ko iki gihugu cyacu kigomba kubakirwa umuntu wikorera, buri wese icyo afite akaba ari icyo yavunikiye bikamuha uburyo bwo kuzahagarara mu bantu akavuga ngo ibi mubona narabikoreye ndabivunikira mbigeraho. Niba dufite abakuru babigezeho ndasaba urubyiruko ko babigiraho.”

 Raporo ya 2018  y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ku Isi, ‘Transparency International’ yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa.

Kuri ubu ruswa yagizwe  icyaha kidasaza  mu mategeko y’u Rwanda.

Daniel HAKIZIMANA