Ikofi ya Banki ya Kigali imaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 200

Banki ya Kigali yatangaje ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka urwunguko rwayo rwiyongereye ku kigero cya 27%; ni ukuvuga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ayungutswe mu mwaka ushize.

Iyi banki ivuga ko ibikesha serivicsi itanga mu bakiriya bayo harimo iyiswe ikofi imaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi magana abiri(200,000).

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kane, ‘Bank of Kigali Group Plc’ yagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu yabonye inyungu yari miliyari 10.4 Frw, ingana n’izamuka rya 66.6% ugereranyije na miliyari 6.3 Frw zabonetse mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi, yavuze ko ibigo byose bihurira muri iki kigo ari byo BK Capital, BK General Insurance, Banki ya Kigali na BK TechHouse, byose byabonye inyungu mu mezi icyenda ya 2019.

Yavuze ko izamuka ry’iyi nyungu ryatewe ahanini n’uburyo inguzanyo zatanzwe zazamutseho 30.1%, hakiyongeraho na serivisi ya IKOFI ikomeje gufasha abahinzi kubona serivisi z’imari.

Ati “Harimo serivisi, ikindi hari indi gahunda twatangije muzi IKOFI, ni gahunda yo korohereza abahinzi n’aborozi kugera kuri serivisi z’imari twabitangije kuva mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, ariko kugeza uyu munsi tumaze kubona abahinzi n’aborozi  barenga ibihumbi magana abiri, turabona ko ari ibintu bishmishije kandi turifuza ko umwaka utaha  abarenga miliyoni bazaba bamaze kuyitabira.”

Dr Karusisi yanavuze ko kugira ngo banki yunguke iba igomba no kubanya amafaranga asohoka kugira ngo abanyamigabane nabo babone  urwunguko rushimishije.

Ati “Tugomba kureba n’uburyo ibitwara amafaranga bigabanuka kuko niyo wungutse amafaranga wungutse ukayashyira mu bakozi n’ibindi nabwo ntago uba wungutse, iyo urebye mu mibare ubona ibyinjiye byariyongereye ariko ibyo twagombaga gutangaho amafaranga turabigabanya, usanga rero abanyamigabane bacu umwaka utaha bazabona inyungu ishimishije.”

Inyungu mu bijyanye n’ubwishingizi  nayo yari yongereye muri iki gihembwe aho yungutse ku kigereranyo cya 80% ugereranyije n’ayari yungutswe umwaka washize.

Kugeza ubu Banki ya Kigali yihariye 28% by’ibikorwa bya Banki mu Rwanda.

Yvette Umutesi