Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Drissa Dagnogo, rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Côte d’Ivoire amasezerano y’imyaka ibiri, uyu akaba azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura.
Uyu munya Côte d’Ivoire wari umaze igihe gisaga ukwezi akora igeragezwa muri Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano azamara imyaka ibiri muri iyi ikipe nk’uko amakuru Flash ikesha urubuga rwa Twitter rw’iyi kipe abivuga.
Rayon Sports kuri Twitter yabo bagize bati “Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire igihe cy’imyaka ibiri.”
Uyu rutahizamu w’imyaka 24 yari yagaragaye mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Gasogi ibitego 3-1, umukino uyu rutahizamu yari yanatsinzemo igitego.
Amakuru agera kuri Flash avuga ko Rayon Sports isinyishije uyu mugabo mu rwego rwo kuziba icyuho cya Jules Ulimwengu wari wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize dore ko uyu ari nawe wari wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi.
Kuri ubu Jules arimo gushaka ibyangombwa bimujyana mu gihugu cy’u Bushinwa gukinira ikipe yaho baganiriye.
UWIRINGIYIMANA Peter