Leta y’ U Rwanda iravuga ko Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) bwashimishijwe n’imikoresheze y’inkunga butanga mu mishinga igamije kuzamura iterambere ry’abaturage.
Mu biganiro Minisitiri w’ intebe yagiranye n’Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) byibanze kukurebera hamwe imbaraga Leta y’ u Rwanda ishyira mu rubyiruko, kuboneza urubyaro mu baturage n’uruhare leta y’u Rwanda igira mu kuzamura abagore.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ushinzwe igenamigambi Dr. Claudine UWERA avuga ko Leta y’ u Rwanda ifite icyizere cyo gukomeza gukorana n’uyu muryango mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage.
Aragira ati “ Urwego tumaze kugeraho byabashimishije cyane kuburyo biteguye gukorana natwe ku mishinga yose tuzabereka yazadufasha ku cyerekezo twiyemeje nka Guverinoma kuzageraho. Iyo barebye intambwe tumaze gutera babona ko ari intambwe ishimishije ndetse yaherwaho dukomeza kugirana ubufatanye mu iterambere.”
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage mu Rwanda (UNFPA) bugaragaza ko bwashimishijwe n’inama mpuzamahanga yiga uko agakoko ka Virusi itera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bihagaze muri Afurika, igiye kubera mu Rwanda.
Umuyobozi nshingwabikorwa mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage Dr. Natalia KANEMA avuga ko muri iyi nama bazarebera hamwe uko bakwita ku bantu bafite virus ya SIDA.
Yagize ati “Twishimiye cyane ko u Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku gakoko ka Virusi itera SIDA iteganijwe kuba mu cyumweru gitaha, mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA kubera ko ni amahirwe ikomeye. Kuri twebwe twiyemeza kwirinda, kugirira impuhwe no kwita ku bantu bafite virusi n’abakeneye imiti , n’abakeneye urukundo n’ubufasha kugira ngo bakore neza. ”
Ubusanzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage (UNFPA) rifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
NTAMBARA Garleon
WordPress database error: [Disk full (/tmp/#sql_16e0_1.MAI); waiting for someone to free some space... (errno: 28 "No space left on device")]SHOW FULL COLUMNS FROM `flash_postmeta`