Mushyireho akanyu mu kwiyubakira ibikorwaremezo- Perezida Kagame abwira abatuye Kimihurura

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu yifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa cumi na kumwe abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo.

Umukuru w’igihugu ari kumwe n’abaturage basaga ibihumbi umunani biganjemo ab’Akagari ka Rugando bari mu gikorwa cy’umuganda, bamwe baratunganya umuhanda w’ibirometero hafi bitatu watangiye kubakwa ku bushobozi bw’abaturage, abandi bagatema ibihuru ari nako hari abubaka imiyoboro y’amazi y’imvura.

Nyuma y’umuganda Umukuru w’Igihugu yibukije abaturage ba Kimihurura ko bakikijwe n’ibikorwa by’iterambere yaba ibya Leta  n’ibyabo bwite ariko abereka ko hari igikwiye gukorwa kugira ngo ibyo bikorwaremezo bibungabungwe kandi abaturage bakabigiramo uruhare.

Ati “Hari ikibuze hagati aho ngira ngo dukomeze twubakiye uko bishoboka, hari umuhanda wa kaburimbo wubatse neza n’inzu nziza zubatse neza, ariko kuva muri uwo muhanda kugera muri iyo nziza ugasanga ahari icyutuzuyo, ndagira ngo dufatanye ibyo biri hagatai bituzuye tubivane mu nzira. Kuko kenshi iyo imvura yaguye nabyo murabibona, amazi aratemba agahurura ari menshi akava kuri ya nzu nziza yubatse neza akamanuka akangiza uwo muhanda anyuzemo ajya mu muhanda wa kaburimbo.”

Abaturage bo mu Kagari ka Rugando ahakorewe umuganda bamaze gukusanya ubushobozi mu mafaranga kandi n’abafite ubumenyi mu kubaka imihanda bagatanga umusanzu nta kiguzi mu bikorwa batangira kubaka imihanda y’imigenderano.

Augustin BIZIMANA ni Enjeniyeri mu bwubatsi akaba atuye mu Rugando arasobanura ibiri gukorwa.

Yagize ati “Hari imihanda ubu ng’ubu twatangiye kwikorera, hari nk’imihanda igeze kuri itatu ya kilometero imwe twatangiye gukora ariko ntabwo yari yarangira, hakaba hasigaye izindi kilometero zigeze kuri eshanu. Iyo ngiyo twasanze ishobora gutwara miliyari eshatu”

Bamwe mu baturage  bo mu murenge wa Kimuhurura nabo bavuga ko bazakomeza gutanga umusanzu mu bushobozi bwabo mu kongera ibikorwaremezo leta ikabunganira.Robina Jeannette na Kagoro John ni abaturage ba Kimihurura.

Robina ati “ Uruhare rwacu tuzabwira umukuru w’umudugudu nawe arebe uko atwegera nk’abaturage twegeranye nk’amafaranga noneho Leta nayo izabafashe kudufasha.”

Kagoro nawe yagize ati “ Nyakubahwa perezida kagame yavuze ku bintu byo kuba duturanye n’iyi nyubako nziza, tugiye gushishikariza abaturage gukora imbere y’ingo zabo no kugira ahantu heza hasukuye.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abaturage ba Kimihurura ubufasha bw’inzego za Leta mu kongera ibikorwaremezo ariko ashimangira ko bakwiye gushyiraho akabo.

Ati “ Turashaka kubitunganya kandi ntabwo twabitunganya tudafatanije namwe n’inzego zindim guhera kuri Minisiteri y’ibikorwaremezo, umujyi,uturerem haanyuma rero mwebwe mugashyiraho akanyu tugakora imihanda y’imigenderano (Quartier) igakorwa ikarangira.”

Kugeza ubu abaturage b’Akagari ka Rugando kamwe mu tugize umurenge wa Kimihurura bamaze gukusanya miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda yo gukora imihanda mito ihuza imihanda y’imigenderano (Quartier) ni ibikorwa byashimwe n’Umukuru w’Igihugu.

Tito DUSABIREMA