Afurika iza inyuma mu kurwanya no gukumira SIDA-Jeannette Kagame

Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika urasaba ko imibereho y’abagore n’abana b’abakobwa yakwitabwaho kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma badakomeza kwibasirwa n’icyorezo cya SIDA.

Babigarutseho mu nama y’abagore b’abakuru b’igihugu by’Afurika  ku kurwanya SIDA na Virusi iyitera.

Iyi nama y’abadamu b’abakuru b’ibihugu by’Afurika ni imwe mu zibanjirije Inama mpuzamahanga yiga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ICASA ibaye ku nshuro ya 20, ikaba iteraniye i Kigali.

Kutubahiriza ihame ry’uburinganire, guhezwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’uburezi ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, bigaragazwa nka bimwe mu bituma igitsina gore cyiza ku isonga mu kwibasirwa n’icyorezo cya SIDA.

Madamu wa Perezida wa Repuburika Jeannette Kagame yavuze ko umwanya nk’uyu aba ari amahirwe yo kuganira ku mbogamizi zikiri mu busumbane hagati y’umugore n’umugabo kugira ngo umugabane w’Afurika ureke kwibasirwa cyane n’icyorezo cya SIDA.

Ati “Aya ni amahirwe yo kuganira byimbitse kuri zimwe mu mbogamizi zitandukanye, zirimo n’iziva mu busumbane hagati y’umugore n’umugabo, zerekano n’ubwo tubishyiramo imbaraga, umugabane w’Afurika ukiza inyuma mu kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA mu baturage bacu.”

Bamwe mu badamu b’abakuru b’igihugu by’Afurika bitabiriye iyi nama harimo Antoinette Sassou Ng’uesso wa Repubulika ya Congo, Jeannette Kagame w’ u Rwanda, Neo Jane Masisi wa Botswana, Hinda Deby Itno wa Tchad na Madamu Aissata Issoufou Mahamadou wa Niger n’abandi.