Biracyagoranye gukurikirana ubuzererezi nta bakozi mu turere no mu ntara-Bosenibamwe

Ikigo Gishinzwe Igororamuco NRS cyagaragarije abadepite ikibazo cy’abakozi bake nk’imbogamizi yo kudakurikirana abava mu bigo bagororerwamo.

Iki kigo kivuga ko hari igihe babona abagorowe barongeye bagasubira mu buzererezi, bitewe no kutagira gikurikiranwa mu buryo bwihariye.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside  y’inteko ishinga amategeko isanga ari ikibazo bagomba gukorera ubuvugizi ariko hakaba hanakoreshwa  neza ubundi buryo buhari.

Iyi Komisiyo ivuga ko mu bibazo bikibangamiye umudendezo wa rubanda birimo ubuzererezi, uburaya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ikigo gishinzwe igororamuco NRS cyabwiye iyi Komisiyo ko kuba bafite abakozi bake na byo ari imbogamizi zo guhangana nabyo.

Bosenibamwe Aime uyoboye iki kigo ari imbere y’iyi komisiyo yagize ati “Ntabakozi bahagije dufite kandi haba hakenewe gukurikiranwa no gukumira, gufatanya n’inzego zose byari bikenewe ko twakongrerwa abakozi, byibuze kuri buri karere tukaba dufiteyo umukozi ukurikirana akanagenzura abavuye mu bigo bigorora. kugeza ubu nta mukozi dufite ku karere cyangwa ku ntara.”

Perezidante w’iyi komisiyo Depite Mukamana Elizabeth yabwiye itangazamakuru rya Flash ko ikibazo cy’iki kigo cyumvikana, bakaba bagiye gukomeza kukiganiraho ariko mu gihe kitarabonerwa igisubizo bakaba bakoresha uburyo buhari bwo gukorana n’inzego zibanze.

Ati “Ibyiza bakwiyambaza izindi nzego ariko ntibibujije ko n’abakozi bashakwa kugira ngo habeho gukurikirana byihariye aba bantu bava mu bigo gororamuco, ibyo rero ni ugukomeza kubiganiraho bijyanye n’ingengo y’imari y’igihugu, cyane ko biri mu nshingano zacu kuko tuyigiraho ijambo tukanayemeza, tuzakomeza kubiganiraho ariko na none mu gihe bitarakorwa baba bafatanya n’inzego zibanze.”

Ikigo gishinzwe igororamuco NRS kivuga ko gifite abakozi 150 bakora muri serivisi zitandukanye, ngo uyu mubare ukaba ari muto cyane utabasha guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi gikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu.

Ku kibazo cyagaragaye muri raporo ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu cy’uko abavuye mu bigo gororamuco bongera gusubira mu mihanda, iki kigo cyavuze ko hari gahunda y’ikorabuhanga rigiye kuzajya rikoreshwa mu gukurikirana abavuye muri ibi bigo kugira ngo ibyabasubiza mu mihanda bikumirwe hakiri kare.

Yvette Umutesi