Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, barashinja umuyobozi w’akagali ka Nyakayenzi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kubaka amafaranga ibihumbi icumi(10,000) kugira ngo bahindurirwe ikiciro cy’ubudehe, kandi bumva amakuru ko ahandi ikiciro cy’ubudehe kitagurwa.
Nzamurambaho Patrick (wahinduriwe umwirondoro) yagize ati “ Nagiye kwaka ikiciro cy’ubudehe mu kagari ka Nyakayenzi, SEDO waho aratwanga, aratwirukana, aduca amafaranga ibihumbi 15.”
Undi yagize ati “Yanyatse ibihumbi 10 kandi nta nzu mbamo yanjye, ndya ari uko mvuye gupagasa. Nyamwimye rero ahita anshira mu kiciro ashaka cya gatatu, kandi nta bushobozi mfite.”
Nk’uko bivugwa n’aba baturage, ngo bazi ingero z’abandi baturage bavanywe mu kiciro cya gatatu bagashyirwa mu cya mbere bamaze gutanga aya mafaranga.
“Kandi hari n’abo ashaka gushyira mu cya mbere abaciye amafaranga. Ababaga mu cya gatatu, akabashyira mu cya mbere batanze ibihumbi 15.” Patrick uvuga ko watswe na SEDO ibihumbi 15.
Aba baturage basaba ko ikiciro cy’ubudehe bajya bagihabwa hagendewe ku bushobozi bwa buri muntu, aho gucibwa amafaranga.
Umwe yagize ati “ Kugira ngo gikemuke numva ko umuntu yajya ajya kwaka ikiciro ntibamuce amafaranga, bakimuha barebeye ku buryo ameze.”
Bwana Twagirumukiza Alphonse umuyobozi w’akagari ka Nyakayenzi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ari nawe ushinjwa n’aba baturage kubaca amafaranga ngo bahabwe ikiciro cy’ubudehe, yahakanye ibivugwa nabo.
Ati “Ayo makuru si ukuri. Uretse wenda nk’abo baba batazwi, baba bashaka gusebya ubuyobozi, icyo kintu ntabwo kijya kiba muri Nyakayenzi. Nta muntu n’umwe nigeze naka amafaranga, uwaba ahari yatubwira ukuntu yayatanze, n’uwo yayahaye.”
Flash yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga kuri iki kibazo, Madame Angelique Umwali umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko bagiye kubikurikirana, kandi basanze hari uwubikora yabihanirwa.
Ati “ Niba hari aho bishoboka ko umuyobozi ashobora guca amafaranga umutarage kugira ngo amuhindurire ikiciro, ibyo byaba ari amakosa. Icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi bw’akarere, tugiye kwinjira muri icyo kibazo tugikurikirane kandi uzahamwa n’icyo cyaha akaba azabihanirwa, ni cyo nabizeza, kandi nsaba abaturage ko nta n’uwabashuka ku byo bemerewe.”
Iki kibazo kandi kiravugwa no mu kagari ka Gihembe, nako ko mu murenge wa Ngeruka.
Nk’uko byemezwa n’abaturage, ngo abakunze gucibwa amafaranga ni abasore n’inkumi bakoze ubukwe vuba kuko baba bagomba gutandukana n’ababyeyi babo, mu bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe.
Claude Kalinda