Umuririmbyi John Barrowman yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gukomereka mu muhogo ndetse abaganga bamusaba guhagarika ibitaramo yateguraga bya Noheli.
Uyu musitari yashyize kurukuta rwe rwa twitter ko yashegeshwe cyane no gukomereka umuhogo byanatumye atabasha kuririmba.
John Barrowman yategetswe guhagarika ibitaramo ubwo yaragitangira tours (ingendo z’ibitaramo) nyuma yo kujyanwa mu bitaro kubera gukomereka cyane umuhogo.
Uyu muririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime ,ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo gukomereka kwe byatumye atakibashije kuririmba cyangwa se ngo abe yabasha kugenda.
Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yagiriwe inama n’abaganga ko yahagarika ibitaramo bye by’akataraboneka bya Noheli muri izi mpera z’icyumweru.
Kuri instagram ye na twitter Yagize ati “ Ndababaye cyane numvaga nishimiye ko ngiye guhura namwe ndumva meze nk’aho mbatengushye gusa ntibyansobokera gukra ibitaramo bitwewe n’ukuntu meze ubu.”
Nyuma kandi yaje kuvuga uko amerewe dore ko ngo yanyujijwe mu cyuma bakaba bamaze kubona umuzi w’ikibazo afite.
Yagize ati “Ndizera ko inshinge ndi gufata(aziterwa mu rutirigongo) ziri bubashe kugabanya ububyimbe nkabasha kugaruka nkakora igitaramo cy’I Manchester kuwa mbere.”