Kirehe: Bati ‘Tumaze amezi atatu tudahembwa’, ubuyobozi buti ‘Nti dukwiye kubazwa icyo kibazo’

Abakora isuku ku biro by’akarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasizuba bavuga ko bugarijwe n’ubukene no kubura icyo bafasha ababyeyi babo, nyuma yo kumara amezi hafi atatu batabona umushahara.

Bamwe mu bakorera ikompani ya EKG Ltd bakora imirimo irimo iyo gukubura no gukoropa mu biro by’abayobozi b’akarere ka Kirehe baganiriye na Flash, bavuze ko amezi abiri ashize batayahembwe, none ngo bagiye no gusoza ukwa gatatu.

Umwe yagize ati “Simbizi neza niba bazakuduha! Impamvu ni uko tugiye kuzuza atatu ariko ntaruzura neza, baratubwira ngo bazaduhemba muri iyi minsi.”

Hari uwagize ati “ Ni (amezi) abiri n’ukwa gatatu tukugeze hagati.”

Aba bakozi bavuga ko kudahembwa byabakururiye ubukene, kandi ko ntacyo bacyunganira ababyeyi babo mu gucyemura ibibazo byo mu rugo, kandi buri gitondo ababyeyi babona babyuka bajya mu kazi.

Hari uwagize ati “Imbogamizi mfite ni iz’ubukene, kubera ko ababyeyi bazi ko twagiye gukora, ariko ntabwo bajya baduhembera igihe. Ingaruka ni uko haba harimo abantu bakodesha batari kuyabona(ngo bishyure ubukode).”

Undi yagize ati “Barabyihanganira nyine kuko mba ntahembwe ngo ngire icyo mbamarira.”

Aba baturage basaba ko bazajya bahembwa nyuma y’ukwezi kumwe bidasabwe gutegereza, kugira ngo babashe gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe ati “Turasaba ko bajya baduhembera ku gihe, nk’ukwezi kumwe kukuzura bakaduhemba… n’abayobozi b’akarere barabizi ariko si bose.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buravuga ko atari bwo bwakabaye bubazwa iki kibazo, kuko hari rwiyemezamirimo watsindiye iri soko ryo gukoresha aba bakozi bashinzwe gukora isuku.

Nsegiyumva Jean Damascene, ni umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu.

Ati “Ntabwo icyo ari ikibazo mu by’ukuri cyakabaye kibazwa twe; ni abaturage bacu nibyo turacyumvise turabakorera ubuvugizi kugira ngo ubakoresha abishyure…kuko ntabwo bakorera akarere, bakorera ikompani yahawe akazi n’akarere, kandi akarere gahemba. Dushobora kubakurikiranira nk’abatanze ikibazo, kandi dushinzwe gukemura ikibazo. Ntabwo twari tubizi.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twifuje kuvugana na ‘Company EKG Ltd’ ikoresha aba bakozi ntibyadukundira.

Buri umwe muri aba bakozi ahembwa umushahara w’ibihumbi 20 buri kwezi; n’ubwo ari macye aba baturage bavuga ko bayaboneye ku gihe yabagirira akamaro.

Claude Kalinda