Abarwanashyaka ba CHADEMA barahatanira imyanya y’ubuyobozi bwaryo ndetse kuri ubu na Tundu Lissu utaba mu gihugu yemeje ko azahatanira kuba visi Perezida.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko mu bahatanira imyanya ikomeye muri iri shyaka barimo Frederick Sumaye wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Tundu Lissu ushaka umwanya wa kabiri na Freeman Mboye usanzwe kuri uyu mwanya udashaka kuwuvaho.
The Citizen yandika ko aba bose bamaze gutanga ibyangombwa ndetse na Tundu Lissu uba mu buhungiro yavuze ko azahatanira kuba icyegera cy’uzatorwa.
Abajijwe niba azaza kwiyammaza yavuze ko afite abamushyigikiye benshi bazabimukorera, Bwana Lissu abajijwe impamvu adahatanira umwanya wa Perezida w’ishyaka yavuze ko muri Demokarasi umuntu yiyamamariza ibyo yumva yashobora.
Freeman Mboye usanzwe ari Perezida nawe ngo rubanda rwo mu ishyaka rwanze kumutakaza agihumeka nibo batumye yiyamamaza.
Amakuru aravuga ko iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritorohewe muri iki gihe kuko risa n’iryaciwe intege n’iriri k’ubutegetsi.