Ababarirwa mu bihumbi baje gushaka akazi muri Kigali

Igikorwa cy’Umujyi wa Kigali gihuza abashaka akazi n’abagatanga, kuri iyi nshuro ya 7 kitabiriwe n’abarenga 2000 bashaka akazi.

Abenshi biganjemo urubyiruko, nyamara nubwo ari benshi ibigo byitezweho gutanga akazi byari bike muri iki gikorwa.

Ubwo twataraga iyi nkuru byari bikigoye kubona abari bamaze kubona akazi, gusa bamwe mu rubyiruko barimo biyandikisha mu bigo bitandukanye abandi bahabwa ubujyanama.

Twaje guhura na Jean Christophe TUYISHIMIRE umwe mu rubyiruko wigeze kwitabira iki gikorwa utaragize amahirwe yo kubona uwemera kumukoresha, ariko ahabwa ubujyanama bwo kwihangira imirimo.

Twamusanze acuruza inkweto.

Aragira ati “Twaje nk’abandi tuje gusaba akazi, tuhageze dusanga turi benshi, turategekereza ngo kubera iki twebwe tutakwihangira umurimo natwe tukajya dutanga akazi, tuza kubona ubujyanama, tububyaza umusaruro aho tugeze ubu ngubu natwe twatanga akazi.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo bitanga akazi n’ubujyanama mu kwihangira imirimo Alain NSABIMANA avuga ko hakiri imbogamizi kuko hari urubyiruko rugitsimbaraye ku byo rwize.

Aragira ati “Hari abajya mu bintu badafitemo impano, urugero arashaka gukora itangazamakuru kubera ko hari mwene wabo ubikora aho kugirango yerekereze amaboko ku cyo ashoboye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali Eng. Alphonse M.Claude MUTUYIMANA avuga ko nubwo bari gushyira imbagara mu guhuza abashaka akazi n’abagatanga banahugura urubyiruko ku kwihangira umurimo.

Aragira ati “ Gahunda yo kwihangira imirimo ni kimwe mu bigenderewe mu gihe dutegura Job Net iyo rero haje abantu basaga 2000 nk’uko biba biri mu cyifuzo, igihe dutegura iyi gahunda tuba twifuza y’uko hagira n’abahava babonye akazi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Faustin MWAMBARI nawe ashimangira ko urubyiruko rugombwa kwihangira imirimo.

Ati “Abaje hano bavuga ko akazi kabuze, uyu munsi nabo ni abakoresha bari gushaka abakozi. Harimo ubutumwa buvuga ngo urubyiruko rwacu rurashoboye, urubyiruko rwacu rwahanga udushya ku buryo rwakwiteza imbere. Turakomeza gukangurira urubyiruko rwacu gukoresha amahirwe ariho kugira ngo babashe kwihangira imirimo.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ikomeza igaragaza ko imirimo igenda yiyongera.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2010 hahanzwe imirimo ibihumbi 104, mu mwaka ushize wa 2018 hahanzwe imirimo ibihumbi 206.

N’ubwo bimeza gutya imibare yo mu mwaka wa 2017 igaragaza ko ubushomeri ku barangije Kaminuza n’amashuri makuru bungana na 27%.

Naho ubushomeri mu barangije  amashuri yisumbuye buri kuri 35%.

NTAMBARA Garleon