Ruswa mu rwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda yariyongereye – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda bwagaragaje ko kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatandukanywa na Polisi, ruswa yiyongereye mu bijyanye no kugenza ibyaha aho yavuye kuri 6.12 % yariho umwaka ushize ikagera ku 8.5%.

Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa nto mu Rwanda bwakorewe mu gihugu hose bwakozwe n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (TIR) habazwa abasaga ibihumbi kandi abenshi muri bo ni abafite amikoro macye kuko abagera kuri 73.7% binjiza amafaranga ari hasi y’ibuhumbi 31 ku Kwezi.

Ibi bisa n’ibyumvikanisha ko hari benshi basigwa mu bukene no gutanga ruswa ariko bakaryumaho cyane ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko abangana na 86.8% batigeze babivuga.

Hari inzego za Leta zavuzweho ruswa iri hejuru umwaka ushize ariko uyu mwaka byagaragaye ko zikubise agashyi.

Nko mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi umwaka ushize ruswa yari kuri 12.93%, uyu mwaka iramanuka igera kuri 5.3%.

 WASAC ho ruswa yariyongereye iva kuri 4.85% igera kuri 6.4%.

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda naho ruswa yaragabanutse iva  kuri 15.4% yariho umwaka ushize igera kuri 12.4%.

Icyakora yasabwe kurushaho kugenzura imitangire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko havugwamo  ruswa iri  kuri 27.98%.

Kurundi ruhande TIR yashyize ku mwanya wa mbere ibigo bishinzwe amasomo yimyuga n’ubumenyingiro mu kugaragamo ruswa cyane kuri 12.8%. kandi ngo byariyongereye cyane kuko umwaka ushize muri TVET ruswa yari kuri 7.14%.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) narwo rwasabwe kuba maso kuko kuva icyari CID kivanywe muri Polisi kikaba RIB, ruswa yiyongereye bijyanye no kugenza ibyaha aho yavuye kuri 6.12.% ikagera ku 8.5%.

RIB ngo yakiriye amafaranga yose hamwe angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo y’amafaranga y’u Rwada asaga 85,030 ugeranyije.

Kuri ibi bijyanye n’ubutabera byagaragajwe ko hari imfungwa n’abagororwa bafungurwa batanze ruswa, iri ku gipimo cya 25.81%.

Muri rusange ubushakashatsi bugaragaza ko abaka ruswa bagabanutse ariko ingano y’amafaranga yatswe iriyongera.

Umuyobozi w’Uryango Urwaya Ruswa n’Akarengane TIR, Marie Immaculle INGABIRE yavuze ko abaka ruswa basigaye basaba amafarana menshi cyane.

Ati “Uwaka ruswa aba azi ko ari risk(ibyago ) cyane, niba rero ugiye gufata ‘risk’ urayifata ku kintu kigaragara noneho niba hari ahantu bajyaga batanga nk’amafaranga ibihumbi 50 ubu udatanze nka 300 (Ibihumbi)  ntibishoboke.”

Urwego rw’Umuvunyi rwo rwabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona ibikubiye muri ubu bushakashatsi bwa TIR hari ingamba bagiye gufata.

Umuvunyi wungirije Clement MUSANGABATWARE ati “Mwumvise ko akenshi ababa batanga ruswa ni abashaka serivise, aho rero u Rwanda rwarahatekereje, hashyizweho ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise, ushaka serivise za Leta anyura ku irembo, imitangire y’amasoko uwifuza gutanga ikirego mu nkiko ibyo byose hakoreshwa ikoranabuhanga ni ukongeramo imbaraga.”

Hashize imyaka 10 Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ugaragaza imiterere ya ruswa nto mu Rwanda ndetse ngo hari intambwe igenda iterwa mu kuyirwanya.

Mu mezi 12 ashize ngo hatanzwe ruswa nto isaga Miliyari 17 ndetse aya ngo akaba agarujwe yatuma abanyeshuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bagaburirwa neza ku ishuri muri ya gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku Ishuri.

Daniel HAKIZIMANA