Leta irashaka kuva ku kwemera ingingo y’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu ituma hari ushobora kuyirega guhonyora ubwo burenganzira, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko ibi bizongera ikandamiza mu gihugu.
Urwo rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu (AfCHPR) rufite icyicaro i Arusha mu majyaruguru ya Tanzania.
Umuhuzabikorwa ushinzwe ubuvugizi muri Afurika mu muryango Amnesty International Japhet Biegon, yavuze ko “bizima amahirwe abantu n’imiryango muri Tanzania ku hantu h’ingenzi ho kubonera ubutabera, mu gihugu gifite urwego rw’ubucamanza rujegajega cyane.”
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Kuva ku manza zijyanye n’ibibazo by’amasambu (ubutaka) kugera ku zijyanye n’igihano cy’urupfu, urwo rukiko kuva rwashingwa mu 2004 rwamye ari ubuhungiro ku batanyuzwe n’imanza baciriwe n’ubucamanza bwa Tanzania.
Ubu, uwo muryango banyuragamo batanga ibirego byabo urimo gufungwa.
Leta ya Tanzania yavuze ko irimo kwikura ku ngingo imwe y’urwo rukiko kuko rutateze amatwi impungenge zayo zijyanye no kwemerera abantu n’imiryango itegamiye kuri Leta kuyirega.
Hafi 40% by’ibirego byagejejwe muri urwo rukiko ni ibirega Leta ya Tanzania.
Ibihugu 52 by’Afurika byashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwo rukiko.
Umuryango Amnesty International uvuga ko icyo gikorwa cya Tanzania ari cyo kimenyetso cya vuba aha cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ababuharanira bikomeje kwiyongera wasabye icyo gihugu kwisubiraho ku cyemezo cyafashe cyo kuva kuri iyo ngingo y’uru rukiko irengera uburenganzira bwa muntu.