DRC: EU yakuriyeho ibihano abahoze muri Guverinoma barimo Lambert Mende

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wakuriyeho ibihano babiri mu bahoze muri guverinoma ya Joseph Kabila, bashinjwaga ibyaha birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Abo ni Lambert Mende wari umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila ndetse na Roger Kibelisa, wahoze ayobora urwego rw’igihugu rw’iperereza.

Ni ibihano Perezida Felix Tshisekedi yaherukaga gusaba ko byagabanywa.

 Nyuma y’ibiganiro byari bimaze ibyumweru bine, ibihugu bigize EU byemeranyije ko ku rutonde rw’abafatiwe ibihano uko bari 14, bigumaho uretse ku bantu babiri, nk’uko amakuru RFI yabonye abivuga.

Abo 12 basigaye biganjemo abo mu gisirikare, EU ibashinja ko bagize uruhare mu byaha bitandukanye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Bahanwe bashinjwa ko bagize uruhare mu kubangamira urugendo rw’amahoro kandi rwumvikanweho ruganisha ku matora muri RDC. Gusa kuba amatora yarabaye, iyo mpamvu isa n’itagifite agaciro gakomeye.

Hari n’amakuru avuga ko iri kurwaho ry’ibihano kuri bamwe ryaturutse ku gitutu cy’ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bubiligi, nabyo bibarizwa muri EU.

Ku itariki ya 29 Gicurasi 2017, nibwo EU yashyize hanze itangazo rikumira abantu icyenda barimo Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende, gukora ingendo mu bihugu bigize uyu muryango ndetse n’imitungo bafiteyo irafatirwa.

Mu bandi bagaragaraga kuri uru rutonde harimo uwayoboraga Ikigo gishinzwe ubutasi (ANR), Kalev Mutondo; Ramazani Shadari wari Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano waniyamamarije kuyobora RDC, Jean Claude Kazembe Musoda wahoze ayobora intara ya Haut Katanga na Alex Kande Mupompa wayoboraga intara ya Kasaï Central.

Hari kandi Evariste Boshab wahoze ari Minisitiri w’Umutekano n’abasirikare bakuru muri FARDC, Muhindo Akili Mundos na Éric Ruhorimbere ndetse na Gédéon Kyungu Mutanga wahoze ayobora umutwe wigometse kuri Leta.

Biyongeraga ku bandi barindwi bafatiwe ibihano na EU mu Ukuboza 2016, barimo uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Célestin Kanyama na Ilunga Kampete wayoboraga umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.